RCSP ivuga ko nta tangazamakuru ikenera cyane mu bikorwa byayo

0 0
Read Time:1 Minute, 45 Second

Ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro r’Imiryango Itegamiye kuri Leta rizwi nka Rwanda Civil Societe Platform (RCSP) kuri uyu wa gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri huriro Madamu Kabeza Angelique nyuma yo kuganira n’Itangazamakuru yavuze ko batajya bakenera itangazamakuru cyane mu bikorwa byabo uretse Ibinyamakuru 2 byonyine.

Ibintu byateye bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye iyi nama urujijo aho ihuriro rivugira abanyarwanda ridakenera Itangazamakuru mu bikorwa byaryo mugihe Itangazamakuru naryo ari ijwi ry’abaturage.

Ni ubushakashatsi bwagaragazaga izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko ndetse n’ingaruka byagize ku buringanire n’umugore muri rusange.

Ubu bushakashatsi bwagaagaje ko u Rwanda ruri mu bihugu 10 aho ibiciro byazamutse ku kigero kiri hejuru bikaba byaragize ingaruka ku banyarwanda b’ingeri zose.

Ibiciro byazamutse ku buryo bukabije bikaba ari iby’ibiribwa ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.

Ubu bushakashatsi bukaba bwaribanze ku mugore muri rusange kuko akenshi ariwe ubazwa ibyo kurya mu muryango kabone nubwo yaba atariwe wabiguze cyangwa wabihashye.

Abitabiriye iyi nama bavuga ko hakenewe amahugurwa ku micungire y’ibiryo mu muryango n’uburyo bigomba gukoreshwa kugira ngo hirindwe kubisesagura.

Banavuga kandi ko Leta ikwiye gushyiraho ibiciro ntarengwa kuko abacuruzi barimo kwizamurira ibiciro uko bishakiye, ndetse ko Leta yanashyiraho umurongo wo guhamagara utishyurwa abaturage bajya bahamagaraho igihe babonye umucuruzi uri kuzamura ibiciro uko yishakiye.

Ikindi bavuga ko abahinzi baciriritse bakwiye guhabwa ubufasha bwihariye burimo imbuto, ifumbire itari imvarugandwa bagahabwa amatungo abafasha kubona ifumbire ikomoka ku matungo kuko ariyo ibafasha kubona umusaruro mwinshi.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi(MINICOM)  ushinzwe iterambere ry’Ubucuruzi Bwana Karangwa Cassien avuga ko leta yatanze nkunganire mu buhinzi no kubona ifumbire, ndetse ikanayitanga ku bikomka kuri peteroli bityo bakaba bari gukora ubukangurambaga ku muntu wese ufite ubutaka ko yabuhinga.

Baranakora kandi ubukangurambaga bwo kuhira imyaka mu buryo bwa kijyambere mugihe cyizuba kugira ngo ibihingwa bitazahura n’ikibazo umusaruro ukaba mucye.

Yavuze ko ku kibazo cy’ibishyimbo bihenze cyane ari ikibazo kiri muri Afrika y’iburasirazuba muri rusange kuko ibishyimbo bihari ari bicye bakaba bategereje kureba umusaruro uzaboneka kugirango barebe niba ibiciro bizaboneka.

Mu Rwanda 68% ni abahinzi, aho abagore bakora ubuhinzi buciriritse ari 78%.

Norbert Nyuzahayo

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *