Queen Elizabeth II: Uko bizagenda umunsi ku munsi kugeza ashyinguwe

0 0
Read Time:5 Minute, 16 Second

Isanduku y’Umwamikazi yageze i Edinburgh muri Scotland, mbere yuko ku wa mbere tariki ya 19 y’ukwezi kwa cyenda asezerwaho ku rwego rwa leta.

Abaturage bazabona akanya ko kumusezeraho bwa nyuma no kureba isanduku ye, mbere na mbere muri Kiliziya Nkuru ya St Giles Cathedral i Edinburgh, na nyuma yaho mu nyubako ya Westminster Hall – aho Umwamikazi azamara iminsi ine kugira ngo abaturage bamusezereho.

Umwami Charles III na we azazenguruka ibihugu bine bigize Ubwami bw’Ubwongereza.

Hano, turakuyobora ku bizaba, umunsi ku munsi.

Ku wa mbere tariki ya 12 y’ukwezi kwa cyenda

Umwami aratangirira umunsi i London asura inyubako ya Westminster Hall, mu ngoro ya Westminster, aho inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite n’umutwe wa sena iterana ikavuga kwihanganisha kwayo, nuko Charles avuge ijambo.

Aherekejwe n’umugore we Camilla, wahawe izina rya Queen Consort, Umwami Charles nyuma arafata indege yerekeze i Edinburgh, aho hafi saa munani n’iminota 25 z’amanywa (14:25) ku isaha yaho, aza kugenda n’amaguru inyuma y’isanduku y’Umwamikazi iva mu ngoro ya Holyroodhouse i Edinburgh yerekeza kuri Kiliziya Nkuru ya St Giles’ Cathedral.

Abaturage barashobora kureba umutambagiro ubwo uba unyura mu muhanda wa Royal Mile.

Amasengesho yo kwizihiza ubuzima bw’Umwamikazi araba saa cyenda z’amanywa (15:00). Guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00), abaturage barashobora kureba isanduku iza kuba iri mu buruhukiro muri iyo Kiliziya Nkuru mu gihe cy’amasaha 24.

Abategetsi bavuga ko uburyo bwo gutonda umurongo buza kuba buhari, kandi ko andi makuru kuri iyi gahunda aza gutangazwa. Abitabira icyo gikorwa baburiwe ko gishobora kubamo guhagarara amasaha menshi.

Umwami aranerekeza mu ngoro ya Holyroodhouse, aho aza kuganira na Minisitiri w’intebe wa Scotland Nicola Sturgeon.

Umwami n’umugore we cyangwa Queen Consort, nyuma yaho baraza kujya mu nteko ishingamategeko ya Scotland aho abayigize baza kubagezaho ubutumwa bwo kwihanganisha.

Ku mugoroba, Umwami Charles araba ari mu kiriyo hamwe n’abandi bo mu muryango w’ibwami muri Kiliziya Nkuru ya St Giles’ Cathedral, aho Umwamikazi aruhukira asezerwaho.

Abaje gusezera Elizabeth II
Muri Katedarari St Giles i Edinburgh baje gusezeraho ubwa nyuma Elizabeth II

Ku wa kabiri tariki ya 13 y’ukwezi kwa cyenda

Isanduku y’Umwamikazi izakurwa muri Kiliziya Nkuru ya St Giles’ Cathedral ijyanwe ku kibuga cy’indege cya Edinburgh, nuko ihavanwe n’indege iyijyane i RAF Northolt mu gice cy’uburengerazuba cya London. Igikomangomakazi Anne azaherekeza iyo sanduku.

Byitezwe ko iyo sanduku igera i London mbere gato ya saa moya za nijoro (19:00), nuko nyuma yaho yerekezwe mu ngoro ya Buckingham Palace, aho izahurira n’Umwami na Camilla.

Inzira, yo kuva muri Kiliziya Nkuru ya St Giles’ Cathedral mu rugendo rwo mu muhanda kugeza ku kibuga cy’indege cya Edinburgh, ntabwo iratangazwa ariko abaturage bazashobora kureba uwo mutambagiro.

Mbere yaho kuri uwo munsi, Umwami na Camilla bazasura Belfast, umurwa mukuru wa Ireland y’Amajyaruguru (Northern Ireland), aho Umwami azahura n’Umunyamabanga wa Leta wa Ireland y’Amajyaruguru, Depite Chris Heaton-Harris, hamwe n’abandi bategetsi b’amashyaka.

Nyuma y’inama n’abakuru b’amadini, Umwami Charles na Camilla bazitabira isengesho muri Kiliziya Nkuru ya St Anne’s Cathedral, mbere yuko basubira i London.

Ku wa gatatu tariki ya 14 y’ukwezi kwa cyenda

Isanduku y’Umwamikazi izakora urugendo iva mu ngoro ya Buckingham Palace yerekeza mu nyubako ya Westminster Hall nyuma gato ya saa munani z’amanywa (14:00), aho izamara iminsi ine asezerwaho.

Uko kuyihashyira kuvuze igikorwa cy’ubutegetsi aho ashyirwa ku karubanda mbere y’umuhango wo gushyingura.

Imbaga y’abantu izashobora kureba iyo sanduku iri mu nzira yerekeza rwagati muri London – mu duce twa Queen’s Gardens, The Mall, Horse Guards, Horse Guards Arch, Whitehall, Parliament Street, Parliament Square na New Palace Yard.

Isanduku izarimbishwa kurushaho yambikwa igikomo cy’ikamba rya Imperial State Crown ijyanwe itwawe ku cyo kuyitwaramo kirasirwaho imbunda ya rutura cy’umutwe w’ingabo urasa imbunda ziremereye wa The King’s Troop Royal Horse Artillery.

Umwami n’abo mu muryango w’ibwami bazagenda n’amaguru inyuma yayo mu rugendo ruzamara iminota 38.

Igeze mu nyubako ya Westminster Hall, isanduku izaharuhukira iri ahantu higiye hejuru. Buri nguni y’aho hantu yateguriwe, izajya irindwa amasaha 24 ku munsi n’abasirikare bo mu mitwe ikorera mu rugo rw’ibwami.

Musenyeri mukuru wa Canterbury Justin Welby azakora isengesho rigufi, ryitabirwe n’Umwami Charles n’abandi bo mu muryango w’ibwami, mbere yuko iyo nyubako ifungurirwa abaturage.

Abaturage bazashobora gusezera bwa nyuma ku isanduku y’Umwamikazi guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). Inyubako ya Westminster Hall izakomeza kuba ifunguye amasaha 24 ku munsi kugeza saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 za mu gitondo (6:30) zo ku wa mbere tariki ya 19 y’ukwezi kwa cyenda.

Abantu baburiwe ko bashobora kuzatonda umurongo mu gihe cy’amasaha menshi, bishoboka ko na nijoro bawutonda, bafite akanya gato cyane ko kwicara kuko umurongo uzaba urimo gukomeza kugenda.

Ku wa kane tariki ya 15 y’ukwezi kwa cyenda

Uyu munsi ni umwe mu minsi ine yuzuye, aho umugogo w’Umwamikazi uzaruhukira mu nyubako ya Westminster Hall, ukahaguma kugeza mu gitondo cyo gushyingurwa.

Byitezwe ko abantu babarirwa mu bihumbi amagana baje kumwunamira bazashobora kumusezeraho muri iyi nyubako yubatswe ku kinyejana cya 11, ikaba ari cyo gice kimaze imyaka myinshi mu bigize ingoro ya Westminster, kikaba ari umutima wa leta y’Ubwongereza.

Ku wa gatanu tariki ya 16 y’ukwezi kwa cyenda

Isanduku y’Umwamikazi izaruhukira mu nyubako ya Westminster Hall ku munsi wa kabiri wuzuye, aho abaturage bazashobora kumusezeraho.

Umwami na Camilla bazerekeza muri Wales (Pays de Galles), rube uruzinduko rwa nyuma rw’Umwami mu bihugu byose bine bigize Ubwami bw’Ubwongereza.

Ku wa gatandatu tariki ya 17 y’ukwezi kwa cyenda

Isanduku y’Umwamikazi izaruhukira mu nyubako ya Westminster Hall ku munsi wa gatatu wuzuye.

Ku cyumweru tariki ya 18 y’ukwezi kwa cyenda

Isanduku y’Umwamikazi izaruhukira mu nyubako ya Westminster Hall ku munsi wa kane wuzuye.

Ku wa mbere tariki ya 19 y’ukwezi kwa cyenda

Kuruhukira aho asezererwaho kw’Umwamikazi kuzarangira, nuko isanduku ijyanwe mu mutambagiro mu rusengero rwa Westminster Abbey ngo isezerweho ku rwego rwa leta. Uyu uzaba ari umunsi w’ikiruhuko mu Bwongereza.

Mu batumiwe muri uwo muhango harimo abo mu muryango we, abanyapolitiki bo ku rwego rwo hejuru bo mu Bwongereza, abakuru b’ibihugu bitandukanye ku isi, ndetse n’abahagarariye imiryango yafashaga y’ubugiraneza.

Nyuma y’uwo muhango, isanduku izagenda mu mutambagiro iva muri Westminster Abbey yerekeza i Wellington Arch, naho ihave yerekeza i Windsor.

Imodoka ya leta izahita itwara isanduku inyuze mu muhanda wa Long Walk iyijyanye muri shapeli ya St George’s Chapel iri muri Windsor Chapel, ahazabera umuhango wa nyuma wo kuyisezeraho mbere yuko ashyingurwa.

Umwamikazi Elizabeth II

Assumpta G.Gema

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *