Perezida Kagame yasuye Singapore

0 0
Read Time:57 Second

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yasuye Kaminuza yitwa “Nanyang Technological University (NTU Singapore), ageza ikiganiro ku banyeshuri n’abakozi bayo.

Ni ikiganiro cyayobowe n’Umuyobozi wa NTU Singapore Prof Subra Suresh. Abacyitabiriye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo Perezida Kagame n’Umuyobozi wa NTU Singapore.

Muri uru ruzinduko rutangiye kuwa 30 Nzeli ruzasozwa tariki 2 Ukwakira 2022, Perezida Kagame yayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya NTU na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda.

Isinywa ry’aya masezerano rizatuma umwaka utaha wa 2023 u Rwanda rwohereza abanyeshuri kwiga muri iyi Kaminuza iri mu za mbere zikomeye ku isi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Singapore, ruje rukurikira urwa Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong i Kigali, rwabaye mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2022, nyuma gato y’inama ya CHOGM.

Umukuru w’Igihugu yaherukaga gukorera uruzinduko rw’akazi muri Singapore muri Nzeri 2015, rukaba rwaraje rukurikira urwa mbere yagiriye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2008.

U Rwanda na Singapore bifitanye umubano ushingiye kuri byinshi birimo ubucuruzi, ishoramari n’ubukungu, uburezi, ubutabera, ubwikorezi bwo mu kirere n’ikoranabuhanga.

Assumpta G.Gema

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *