MUHANGA: UMUSORE WEMEYE KO ARIWE WISHE UMWARIMU WA KAMINUZA YARASHWE

0 0
Read Time:1 Minute, 39 Second

Mu karere ka Muhanga Inzego z’umutekano kuri uyu wa Kabiri mu masaha y’urukerera, zarashe umusore witwa Dusabe Albert wemeye ko yishe, Muhirwe Karoro Charles wari Umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare. Muhirwe Karoro Charles yari atuye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yishwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, taliki ya 03 Mata, 2023.Ku wa 05/04/2023 nibwo umusore witwa Dusabe Albert w’imyaka 28 y’amavuko yemereye inzego z’Ubugenzacyaha ko ari we wishe Dr Muhirwe, ahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (Frw 300,000).

DUSABE Albert, wemeye ko ariwe wishe Dr Muhirwe Charles

Yavuze ko uwitwa Minani Lambert ukora muri Croix Rouge y’u Rwanda, ngo ari we watanze ayo mafaranga kubera ko Dr Muhirwe ngo yigeze kumutwara isoko.Mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m), kuri uyu wa Kabiri, uriya Dusabe yagiye kwereka Polisi aho yiciye Dr Muhirwe, n’ibikoresho yakoresheje.

Ngo yari yabwiye inzego z’umutekano ko yamwicishije umuhini. Aho yakoreye icyo cyaha ni mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, muri metero 500 z’aho yakodeshaga.Uyu musore bivugwa ko ngo yari umunyamahane, ubwo yari agiye kwerekana ibyo bikoresho, ngo yashatse guhindukira ngo yambure imbunda umupolisi, undi aramwitaza ahita amurasa.

Gakwerere Erasto, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, yavuze ko ahumuriza abaturage ariko akabasaba kwirinda kurwanya inzego z’umutekano.

GAKWERERE Erasto, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza

Dusabe Albert twamenye amakuru ko yari yabanje kujyanwa i Kigali, nyuma bamugarura i Muhanga kugira ngo hakurikireho ibijyanye no kumuburanisha.Umwe mu babanaga na Dusabe, yavuze ko atabona igihano yari kumusabira kubera uburyo yishemo uriya Mwalimu wa Kaminuza, ngo Leta ni yo yamugenera igihano kimukwiye.Yavuze ko aho Dusabe yakodeshaga bamwishishaga kubera ko ngo yari umunyarugomo, kandi agira amahane cyane. Inkuru yabanje: https://oasisgazette.rw/umwarimu-wa-kaminuza-yu-rwanda-yishwe-nabagizi-ba-nabi-mu-karere-ka-muhanga/

Src: umuseke.rw

UMWANDITSI: Fabrice HAKUZIMANA/ oasisgazette.rw

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *