Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Ugushyingo, I Kigali hafunguwe ku mugaragaro ikigo mpuzamahanga gicuruza imiti ifasha mu kurwanya umugese kizwi nka ZINGA METALL.
Ni ikigo gifite icyicaro gikuru mu gihugu cy’U Bubiigi kikaba ari ikigo kizwi cyane ku Isi mu bijyanye n’imiti ifasha mu kurwanya umugese, aho gicuruza imiti irwanya umugese mu byuma bikoze mu butare bwa Fer, Auminium na Zinc iyo miti kandi ikaba irwanya umugese ufata ibyuma biri mu mazi, ibiri hejuru y’ubutaka nk’iminara ndetse n’ibiri ahantu hari ubushyuhe buri hejuru cyane ku kigero cya degere 45 kuzamura.
Iyi miti bayisiga cyangwa bakayitera kubyuma byamaze kuzaho umugese bityo uwo mugese ugahita uvaho ku buryo ibyo byuma bishobora kongera kuramba mu guhe kigera ku myaka 30 na 50 bitewe n’ubutare icyuma gikozemo.


Ni imiti kandi ikoreshwa no ku biraro byo ku mihanda(bridges) iyo bitangiye gusaza nabyo ushobora kubisiga umuti wa ZINGA bityo bikaba byakomeza kuramba igihe kinini ndetse iyi miti ushobora no kuyisiga ku matiyo y’amazi, ibigega by’amazi, ibigega by’imyaka n’ibindi bikoresho byose bikoze mu byuma.

Aganira n’Itangazamakuru umuyobozi uhagarariye ZINGA METALL mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cya GO TO MARKET Bwana Juulien Stany MUKURARINDA yavuze ko bagize igitekerezo cyo kuzana ZINGA METALL mu Rwanda nyuma yo gusoma ubushakashatsi bwasohotse mu mwaka wa 2012 bwagaragazaga ko Leta Zunze ubumwe za Amerika zahombye Miliyali 276 bitewe n’umugese babona ko ari igihombo gikomeye aribwo batekereje kuzana ZINGA METALL mu Rwanda mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kudahura n’igihombo giterwa n’umugese ndetse no kugira ngo ubukungu bw’Igihugu buzamuke hirindwa ibihombo bituruka ku kugura ibikoresho bikoreshwa mu bikorwaremezo biba bije gusimbura ibyashaje kubera umugese.
yakomeje avuga ko bagiye gufungura inzu izajya ifasha abanyarwanda gusobanukirwa uburyo imiti ya ZINGA METALL ikora kugira ngo barusheho kubisobanukirwa bityo babashe kuyigura no kuyikoresha kugira ngo birinde igihombo bagiraga bitewe n’umugese.
ZINGA METALL ikorera mu bihugu bigera ku 144 ku isi ikaba imaze kuvugurura ibikorwaremezo bitandukanye muri ibyo bihugu byagombaga gutwara amafaranga menshi ariko kubera gukoresha imiti ya ZINGA METALL bikaba byarataye amafaranga macye.
muri ibyo bihugu harimo Brazil, Singapore, China, Thailand, Zambia n’ibindi.

Nyuzahayo Norbert