Ni umugati ukorwa n’uruganda rwa ILITE BREAD LTD ruherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi ukaba ari umugati wahoze ukorerwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ariko ubu ukaba usigaye ukorerwa mu Rwanda.
Ni umugati kandi ukunzwe n’abantu benshi batandukanye mu gihugu barimo abayobozi bakuru mu Gihugu ndetse n’Abaminisitiri.
ubwo twasuraga zimwe mu nganda zitunganya ibikomoka ku ifarini badutangarije ko muriyi minsi bisaba ubushishozi no gukora ibintu bifite umwimerere kugirango batagwa mu gihombo bakaba banahagarika akazi bagafunga burundu,kubera izamuka ry’ibiciro bya hato na hato bigaragara ku isoko kuri bimwe bifashisha batunganya ibikomoka ku ifarini kandi igiciro cy’umugati cyo kidahinduka.
Umuyobozi ILITE BREAD LTD Nsengiyumva Jean , avuga ko kugira ngo ibyo bakora bikundwe ku isoko bisaba gukora ibintu bifite umwimerere ndetse n’ubuziranenge.

Akomeza avuga kandi ko bon ka ILITE batunganya umugati mwiza ukunzwe kandi ufite n’umwihariko wawo utabona ahandi ku isoko.
Undi mwihariko bafite nuko gukora imigati batabiharira abakozi gusa ahubwo nabo buri gihe baba bari kumwe n’abakozi kugira ngo bagenzure neza ko ibipimo bisabwa byose mu gukora umugati bikorwa neza kuko hari igihe umukozi ashobora kutubahiriza ibisabwa byose bikaba byatuma akora umugati utujuje ubuziranenge.
Asoza avuga ko bo nka ILITE BREAD LTD ku isoko bahagaze neza kuko umugati wabo utajya ubura abaguzi, ahubwo ko hari igihe usanga imigati yababanye micye bitewe n’abakiriya bafite bayishaka akaba asaba abatunganya ibikomoka ku ifarini gukora ibintu byiza bifite umwimerere bityo ko bizatuma bagirirwa icyizere ndetse bakanabona isoko ryagutse.
Kuri ubu mu gihugu habarurwa inganda ziri hagati ya 800 na 900. Izingana na 70% zitunganya umusaruro w’ubuhinzi.
Norbert Nyuzahayo