
Ubusanzwe ALTM ni sosiyete ifite uruganda rutunganya amabuye y’Agaciro atandukanye arimo Lithium Precieuse nandi aho bayakoramo ibintu bitandukanye birimo imikufi, amaherena meza, imitako myiza n’uduseke dukoze neza kuburyo butangaje kandi bunogeye ijisho. Uru ruganda ruherereye mukarere ka Muhanga muntara ya amajyepfo. igitangaje muribyose nuko babikorana ubuhanga n’ubunyamwuga. uru ruganda rukaba rwaratangiye muri 2019. UMUBYEYI Pascaline ushinzwe ibikorwa bya ALTM avugako bakora uko bashoboye kugirango abanyarwanda bamenye ibyiza byabo ndetse nokurushaho kubikunda no kubikundisha abandi’ nkuko yabigaragaje yerekanye byinshi bitandukanye mubyo bakora ndetse avugako bagiye gukora byinshi kurushaho akomeza ashishikariza abanyarwanda kurushaho gukunda ibyiwabo. k’ubutumwa yahawe n’ubuyobozi bukuru buhagarariwe na bwana ALAIN TSHENKE Chairman wa ALTM na LI RONG General manager ALTM Office bashimira leta yu Rwanda uburyo idahwema kurushaho guteza imbere abikorera n’abanyarwanda bose muri rusange. iyo witegereje ibyo bakora n’uburyo babikora usanga ari byiza cyane kandi bifite ubuziranenge muri rusange bakaba bashishikariza Abanyarwanda kubagana bakabaha byinshi byiza bikorerwa iwabo ndetse nabanyamahanga bamenye ibyiza biva mumabuye yagaciro yo murwanda ubworero mugane ALTM industrial Development limited.
Ubuyobozi bwa ALTM bwifurije Abanyarwanda bose muri Rusange Noheri nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2023.



Nibyiza ko ibikorerwa iwacu biri guhabwa agaciro
cyane rwose