Ibibazo by’ingendo mu modoka rusange bikomeje kuba agatereranzamba. Hambere aha mu Mujyi wa Kigali amarira yari yose abagenzi batabaza kubera ikibazo cy’imodoka nke, mu gihe kitarakemuka, ubu hiyongereyeho ihurizo ryo kujya no kuva mu ntara zitandukanye.
Abagenzi bashaka kuva mu Mujyi wa Kigali berekeza mu ntara zitandukanye cyangwa abazivamo berekeza i Kigali, bakomeje kwinubira ko imodoka zabuze ku buryo hari n’abarara muri gare bategereje ko wenda mu gitondo babaheraho.
Urugero ni Nyiramana Daphrose, umunyamakuru wa IGIHE yasanze muri gare ya Nyabugogo ahagana saa moya n’igice z’ijoro. Yari yashashe hasi igitenge yicaranyeho n’abandi bagore batatu bikikije ibikapu byabo biyakiriye.
Ucishije amaso muri gare yose cyane cyane ahategerwa imodoka zijya mu ntara, wibaza ikibazo cyabayeho kuko bidasanzwe kubona aho bakatira amatike hari umurongo ujya kungana n’uwabajya Kimironko.
Nyiramana yavuze ko yageze muri Nyabugogo saa moya n’igice za mu gitondo ariko bamuhaye imodoka ya saa tanu z’ijoro yerekeza i Rusizi. Mugenzi we wari wahageze saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yari yiyakiriye ko arara muri gare kuko imodoka imujyana i Karongi yari kuyibona saa kumi n’ebyiri z’undi munsi.
Nyiramana ati “Amatike yose ngo yashize turagenda saa tanu ariko nabwo nta cyizere kuko sindabona itike mu ntoki”.
Ibi ni na ko bimeze ku modoka zijya mu Majyepfo, mu Burasirazuba bw’u Rwanda n’ahandi. Umwe mu bagenzi wari ugiye mu Karere ka Nyagatare yagize ati “Nahageze saa tanu ariko imodoka zabuze ngiye gusubira mu rugo ndaza kuzinduka”.
Bamwe mu baturage bavuga ko bishoboka ko ibigo bitwara abagenzi byagabanyije imodoka mu gisa no ‘kwigaragambya bucece’ kubera ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ariko igiciro cy’urugendo nticyongerwe.
Umwe mu bakata amatike utifuje ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru, yabwiye IGIHE ko ‘hari bagenzi be bahagaritse mu kazi kuko imodoka zagabanyijwe ba nyirazo bakajya kuziparika izindi zikajya mu magaraje hagatangwa raporo ko zapfuye’.
Agenekereje, avuga ko nibura hakora imodoka zingana na 40% izindi 60% ziparitse. Urugero niba nka Nyagatare hajyagayo imodoka umunani ubu birashoboka ko hasigaye nk’ebyiri zo gusigara ku izamu kugira ngo ikigo batacyambura uburenganzira bwo gukora (licence).
Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice na we ari mu bakomoje kuri iyi myigaragambyo ya bucece yakozwe na ba nyir’imodoka. Yavugiye kuri Radio 10 ko ‘ba nyiri Coaster bazifashe bakazijyana mu bipangu bagafunga [aya ngo ni amakuru yahawe n’abaturage].
Ati “Abantu ba Coaster babonye bari guhomba imodoka baraziparika, baravuga ngo nzajya ntegereza ikiraka cyo mu bukwe menye ko ndi bwunguke make ariko imodoka itari kurya amapine, idasajisha amavuta, nayo idasaza”.
Apôtre Mutabazi yavuze ko yabwiwe n’umwe mu bakora mu kigo gitwara abagenzi ko yabaye ahagaze mu kazi kubera ko imodoka bari bafite iki kigo cyasigaje nk’ebyiri zo kwerekana ko bagikora.
Ati “Ba nyiri Coaster bakoze imyigaragambyo bucece. RURA nizamure ibiciro ni abaturage tuzayatanga kandi twiteguye kuyatanga aho kurara ku mihanda”.
Nta modoka baparitse
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali n’Intara (ATPR), Mwunguzi Théoneste, ntiyemeranya n’abavuga ko hari imodoka zaparitswe kubera izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli kuko leta yemeye nkunganire kandi itangwa.
Ati “Nta muntu wakagombye kwitwaza ngo igiciro cya mazutu cyarazamutse ahubwo wenda ikiriho ni uko ibindi bintu dukenera kugira ngo dukore umwuga wo gutwara abantu byo byarazamutse ku buryo bugaragara ariko uyu munsi ntabwo birashyirwa mu giciro umugenzi atanga”.
Mwunguzi asanga impamvu imodoka zabuze ari uko abaturage bakomeje kwiyongera ariko umubare w’imodoka ntiwiyongere kuva Covid-19 yakwaduka, ku buryo hari n’izashaje zikava mu muhanda izindi zikaba zitagikora ingendo zingana n’izo zakoraga mbere.
Ati “Ikigo ntabwo cyaparika imodoka kuko buri wese afite aho akorera, aramutse aparika imodoka ikibazo cyahita kigaragara”.
Gusa ikibazo gihari ni uburyo abagenzi muri iki gihe babaye benshi kandi n’iyindi myaka barabaga benshi ariko imodoka zikaboneka.
ATPR igizwe n’ibigo 26 bitwara abagenzi harimo 24 bikorera mu ntara n’ibindi bibiri (KBS na Royal Express) bikorera mu mujyi. Ibi bigo byose bifite imodoka 1350.
Mwunguzi avuga ko kuba umwuga wo gutwara abantu ntacyo wafashijwe mu kuzahura imikorere yashegeshwe na Covid-19, byatumye nta modoka ziyongera, bagasaba ko bahabwa inguzanyo ziri ku nyungu nkeya kugira ngo bashobore kuba bakora irindi shoramari.
Mafia y’abakarasi n’abakata amatike
Kuba imodoka zabaye ingume byatumye havuka ba rusahuriramunduru benshi. Abagenzi baragera ahagurishirizwa amatike bakabwirwa ko yashize ariko ku ruhande hakaba abakarasi bagurisha ayakaswe ku giciro cyo hejuru.
Ubu ni ubusambo bukorwa na bamwe mu bakata amatike n’abakarasi [ba bandi bashaka abagenzi], aho abacuruza amatike bayagura bakayaha abakomisiyoneri [abakarasi] bakajya kuyagurisha muri gare ku giciro cy’umurengera.
Niba kuva i Kigali werekeza i Nyanza ari 2000Frw, ubu ni 7000Frw, kujya i Muhanga ni hagati ya 2500Frw na 3000Frw ku itike yagurishijwe n’umukarasi.
Uwitwa Hakorineza Daniel yagize ati “Karongi-Kigali abakarasi baca amatike bakayamara mugitondo, wahagera bakakubwira ko ntayahari, ariko hafi aho hakaba ugutungira agatoki uri kuyagurisha forode, imwe ikagura 5000, mu gihe ari 2800Frw”.
Hatungimana Alexis na we yagize ati “Ubu tuvugana Rwamagana -Remera ni 3000Frw ibaze kugera Nyabugogo ikiguzi byagutwara”.
Hari umugore wari ugiye i Muhanga ageze muri gare Nyabugogo saa mbili abwirwa ko imodoka ihari ari iya saa kumi n’imwe, mu kanya gato hari umukarasi wamubwiye ko amuha itike akamwishyura 2500Frw, yarabikoze kugira ngo abone uko ataha ubukwe kare.
Ati “Naguze amatike abiri nabonaga afite andi menshi. Imodoka zirahari ariko udafite ayo kugura itike ihenze ubwo ntayibona ategereza yayindi imwe batagurishije mu bakarasi”.
Mugenzi we yabwiye IGIHE yashakaga kujya i Nyanza gushyingura ariko yaguze itike ya 7000Frw, kandi uwayimugurishije yabonaga afite izindi.
Ati “Ni ubujura burimo kuba inzego zibishinzwe nizitabare. Bariya bakata amatike bakubwira ko ntayahari undi muntu agahita aza akakubwira ko niba wihuta yahita aguha iye ukagenda”.
Ikibazo ntabwo kiri ku bashaka kuva muri Kigali bajya mu ntara kuko n’abava mu ntara bajya i Kigali bitoroshye.
Uwizeye Jean Paul, yabwiye IGIHE ko yahereye kuwa Kane ashaka kuva i Kiramuruzi mu ntara y’Iburasirazuba akabona imodoka kuwa Gatandatu.
Ati “Nabwo byansabye kuhagera saa cyenda z’ijoro bampa itike saa yine za mu gitondo”.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Eng. Deo Muvunyi, aherutse kuvuga ko mu buryo bwa rusange hakenewe imodoka nyinshi ari yo mpamvu barimo gusaba abashoramari ngo bagire uruhare mu gukemura ikibazo.
RURA kandi irimo gutegura amavugurura y’igiciro ku buryo burambuye. Kuri ubu ibiciro byo gutwara abagenzi bikurikizwa ni ibyo mu 2019, aho ubu umugenzi yishyura 21Frw ku kilometero, leta ikamutangira nkunganire ya 8.8Frw.
Keep working ,remarkable job!
We are a bunch of volunteers and starting a brand new scheme in our community. Your website offered us with helpful info to work on. You have done a formidable job and our entire community shall be thankful to you.
Top site ,.. i will save for later !
Are you looking for a way to take your business to the next level? High Ticket AI is here to help. This cutting-edge technology offers a wide range of advanced features that can help you improve efficiency, enhance decision making, and drive business growth.
https://warriorplus.com/o2/a/y7dq7c/0
With the ability to analyze large amounts of data quickly and accurately, automate repetitive tasks, and adapt to new data, High Ticket AI is the perfect solution for any business looking to stay ahead of the curve. Our team of experts is dedicated to providing exceptional customer support, ensuring that you can fully realize the benefits of this technology.
Don’t miss out on the opportunity to revolutionize your business with High Ticket AI. Check it out now to see how it can benefit you.
Best regards
Thor Andersson
How can I find out more about it?
Fantastic work on the new site! Submit it to our directory for more visibility. https://rb.gy/drluwb
We have hacked your website oasisgazette.rw and extracted your databases. This was due to the security holes you had in your your site/server which have gained us remote control of pretty much everything that was on the server.
Our team is mostly interested in customer, administrative, and employee information which we have extracted through your databases once we got remote control over the server. It still needs to be sorted out but it will be well-organized once finished. First, we will be going through the emails/sms information and contacting the recipient how you held in disregard about their information being exposed to a hacking group when you could have stopped it. This would be detrimental to your personal image with these relationships with these people. Lastly, now that we have information not only will we be monetizing off it with our methods but made public or sold to other people that will do whatever they wish with the information also after we are done.
Now you can put a stop to this by paying a $3000 fee (0.11 BTC) in bitcoin to the address 3GXLMNJZ2M7cJPxCjjiFUCdRNEHV7HCoxF We will be notified of payment which we will then delete the information we have obtained, patch the hole in the site/server which we got in and remove you from any future targeting in the future. You have 72 hours in doing so after viewing this message or the series of steps will commence. You can obtain bitcoin through such services such as paxful.com or do a search on bing.com
Hello this is kind of of off topic but I was wondering if blogs use WYSIWYG editors or if you have to manually code with HTML. I’m starting a blog soon but have no coding skills so I wanted to get advice from someone with experience. Any help would be greatly appreciated!
I used to be more than happy to search out this net-site.I wanted to thanks on your time for this excellent read!! I positively having fun with each little little bit of it and I have you bookmarked to check out new stuff you weblog post.
Congratulations on the new website! Get it listed in our directory for more potential. https://cutt.ly/z4iM7ZY