Kuki abantu badasoma niba mu bitabo harahurwa ubwenge ?-Germain Muhirwa

0 0
Read Time:2 Minute, 36 Second

Abakuze bakunze kunenga urubyiruko kutagira umuco wo gusoma ibitabo, ndetse hari umuhanga wavuze ko niba hari ikintu ushaka guhisha abanyafurika ugishyira mu gitabo! Iyi myumvire ituma abandi bantu benshi bagerageza kwiyumvisha ko mu bitabo ari ahandi hantu umuntu yarahurira ubwenge.

Bibiliya itubwira ko kubura ubwenge rimwe na rimwe bigeza umuntu kw’ irimbukiro . Aho Imana yivugiye ubwayo: ” ubwoko bwanjye burimbuwe no kutamenya” kutagira amakuru , kudasobanikirwa…

Abantu batagira ingano bagiye bahamya ko bahinduye imyifitire abandi bava ku bintu bimwe na bimwe byari byarababase nyuma yo gusoma ibitabo.

Umukozi w’Imana Myles Munroe yagize ati ” Iyo numvise ko hari umuntu witabye Imana ikintu cya mbere mbona ko isi ihombye n’ibitabo, imivugo n’indirimbo agiye adashize hanze”

Akomeza agira ati” siniyumvisha ukuntu isi yahomba ibitekerezo bya nyakwigendera ndetse n’urukundo yarafitiwe n’abamuvuga imyato amaze kugenda.”

Kudasoma ibitabo bituruka ku mpamvu zitandukanye, gusa buri wese ashobora gukoresha agahe gato byibuze agasoma page imwe cyangwa izirenze imwe igikuru nuko bikorwa mu mwanya mwiza wateguwe .

Kimwe mu bitabo bya Germain Muhirwa

Buri muntu ashize amanga akiga gahunda yo gusoma ibitabo niyo byaba ari iminota 20 hari impinduka zifatika byagika kubuzima bwe.
Ku bakunzi b’Iyobokamana hari ubundi buzima n’ubunararibonye umuntu yavana mu bitabo bya bamwe mu bakozi b’ Imana. Abakozi b’Imana benshi banditse ibitabo kandi bifasha imbaga y’abatuye Isi . Kugeza magingo aya haracyari abantu benshi bandika ibitabo bifite ireme ndetse bikomoka mw’ ijambo ry’ Imana, ariko inzitizi nuko umubare w’abasoma ukiri hasi kandi bigaragarira mu bushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa aho usanga abanyafurika ndetse n’abatuye ku migabana ikomeye badakunda gusoma.

Mu bitabo bidasanzwe iki cyumweru twabazaniye binoneka mu rurimi rw’ icyongereza kandi byanditswe n’Umukozi w’Imana Germain Muhirwa uba mu gihugu cya Canada.

Germain Muhirwa azwiho kuvuga amagambo y’ubuhanga (Quotes) muri ayo nabahitiyemo 4 yavuze kandi akaba afatwa nk’ amagambo wakoresha nawe mu gushaka gusobanura ikintu runaka mu buzima wakwifuza ko abantu bumva kurushaho.

Germain Muhirwa ukoresha amagambo y’ ubuhanga

Ku gifuniko (cover) y’igitabo cye cya mbere yise The Heaven Test in Rwanda 1994 hagaragara ijambo “Time Makes Sense With Time!” Wamenya ikintu igihe wasobanukiwe neza icyo kintu!

“Let The Word of God prove You Right.” Ubwenge bwose bubonekera mu ijambo ry’Imana , reka ijambo ry’Imana rikugire umunyakuli.
“I am simply -a Messenger, NOT -a Prophet.” Ndi umugaragu cyangwa umuyoboro w’Imana sinzihamiriza cyangwa ngo niyite umuhanuzi bibaho nkuko abandi babikora, oya!

“Saturate Your Life With The Word of God.”
Reka ubuzima bwawe bwuzure kandi busendere iJambo ry’Imana. Ibi byagufasha mu rwego rwo kuguna mu bwiza bw’Imana iyo uba mw’iJambo ry’Imana, kuko ntahandi umunezero ubonekera.

Mu bitabo yanditse hari icyitwa ” The Heaven Test in Rwanda 1994 [uko iJuru ryageragejwe mu Rwanda mu 1994] ( wagisoma kuri Amazone , Ikindi ni “True Love is Spiritual ” [urukundo Nyarukundo Rubonekera ku bw’uMwuka] ndetse nicyitwa “Read The Bible Right” [Uko Wasoma Bibiliya Utavangiwe] ibi bitabo uramutse ubisomye ntiwasubira kuba uko uri. Ushaka kubisoma biboneka kuri amazone aho wandika inyito y’igitabo ugakurikiza amabwiriza.

Germain MUHIRWA yavutse ubwa kabiri mu mwaka w’i 2016, ibintu yita “1616” itariki ye yaboneyeho agakiza ni mu kwezi kwa gatandatu tariki ya mbere 2016 . Kwakira agakiza kuri we ni ibintu byihariye, avuga ko yabonye ukuboko kw’Imana akakumenya; nawe akwifurije kumenya Imana ikakugirira neza ibihe byose.

Nelson Mucyo

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *