Ahagana saa moya n’igice z’Igitondo , abakozi basaga 200 bakorera uruganda rutunganya Ikawa rwa RWACOF, ruherereye mu Murenge wa Gikondo ho mu Mujyi wa Kigali , bakoze igisa n’imyigaragambyo basaba ko bakwiye kongezwa umushahara wabo dore ko ngo bahembwa 1000 Frw ku munsi ubu akaba ntacyo cyabamarira.
Umwe ati’’ Ubu se Igihumbi niba nkiguze Cotex byagenda gute , nayo yaruriye’’
Bavuga ko basurwa n’abazungu ko bazi ko bahabwa amata ndetse bagahembwa 3000 frw ku munsi.
Undi avuga ko binjira muri uru ruganda saa kumi n’ebyiri z’Igitondo bagasohokamo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bagahembwa amafaranga y’u Rwanda Igihumbi gusa, undi ati’’ Igihumbi ntacyo kitumarira ni ukuri kw’Imana’’
Aba baturage kandi bavuga ko uretse guhembwa aya mafaranga make usanga hari n’abacunaguzwa , umwe ati’’ bakirirwa badutoteza , badutuka,no mu guhemba ni uguhembwa badusunika, niba duhembwe icyo gihumbi saa kumi n’ebyiri ugasanga abagore bari kubasunika bagwirirana , bakagenda bagwirirana’’’
Bavuga ko babayaheho mu mibereho mibi kandi byitwa ko bakora bitetwe n’aya mafaranga make bahembwa usanga babwirirwa ibiryo bakabiharira abana basize mu rugo bityo babaka bifuza ko byibuze bahembwa 3000 Frw ahwanye n’ay’umuyede ahembwa.
Umuyobozi wa RWACOF, Akiba Emmanuel yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko iyi myigarambyo yabateje igihombpo cyane ko ku munsi byibuze bakoresha abagore bari hagati ya 600 na 800 kandi bakora mu gihe cy’umwaka . Avuga ko ubuyobozi bwari hafi gufata icyemezo ngo umushahara wabo uzamurwe cyane cyane ko n’ ibiciro byahindutse ku masoko.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko uku kuzamura umushahara bizatangirana na tariki ya Mbere z’Ukwezi gutaha.
Ibi bibabye mu gihe mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi ibiciro bikomeje gutumbagira aho usanga hari naho byikubye kabiri.