Umuryango mugari w’ abarasta b’ abanyarwanda aho bari hose, bateguye igikorwa cyo kwibuka bagenzi babo bitabye Imana harimo Ras Junglle (Gatete Isaac), Ras Bongo Man(Karamuheto Aloysio),Ras Matt, Ras Jaggen, Fedjo, Nkubana,Hashimu ndetse na Ras Jiva.
Iki gikorwa giteguwe mu rwego rwo guharanira guteza imbere umuco w’ urukundo, ubumwe n’ ubumuntu nk’ uko biri mu migenzo n’ imyemerere y’ abarasta, kizabimburirwa no gusura imiryango y’ abo ba rasta batabarutse basize harimo abagore babo n’ abana babo.
Nyuma yo gusura imiryango y’ abarasta batabarutse haza igitaramo cyo kubibuka kizabera kuri Coco Bongo Cocktail & Lounge ku Gisimenti I Remera ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022 , kuva saa Moya za nijoro no gukomeza.
Holly Jah Doves, Mystic Revelation Band, The Best Sound,2 T Reggae Man,Adjobalove, Simpo Saviour,Cub Lion,Lion Eyes,Lion Manzi n’ abandi benshi bazitabira iki gitaramo cy’ imbaturabugabo.
Ras Kimeza aganira na Oasisgazette yashimangiye ko kwibuka ibihe byiza bagiranye n’ abagenzi babo b’ abarasta batabarutse ari ingenzi ngo kuko ntawakwirengagiza ko nyuma y’ ubu buzima hari ubundi kandi bugomba gutegurwa.
Ati”Kudafata umwanya wo kwibuka inshuti zacu twari dusangiye ni ubugwari bukomeye pe! Niyo mpamvu twiteguye gukora ikimenyetso cy’ urukundo tugasura imiryango y’ abo ariko tunakora igitaramo cyo guha icyubahiro umwuga wabo nk’ abahanzi bari bari bafite uruhare rukomeye mu kwimakaza amahoro muri sosiyete.”
Umucuranzi Ras Kassim kuva muri Holly Jah Doves, nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ni by’ agaciro gakomeye kwibuka bagenzi babo batashye I Jabo kwa Jambo I Jabiro.
Ati” Guhora uzirikana bagenzi bawe mwabanaga umunsi k’ uwundi mukorana bya hafi musangira akabisa n’ agahiye ibyo nibyo bigaragaza umutima muzima nk’ abarasta rero turabyumva kandi tukabikora.”

Iki gikorwa cya gaciro kanini kigiye gukorwa mu gihe muri uku kwezi kwa 11 , Abarasta ku isi yose bari kwizihiza isabukuru ya 92 Umwami w’ Abami Haile Selasia , Intare yo mu muryango wa Yuda amaze yambitswe ikamba.

Ingeli Toto