Iminsi itandatu nyuma yo gutora, byitezwe ko komisiyo y’amatora itangaza ibyayavuyemo mu masaha ari imbere none kuwa mbere.
Kubara ibyavuye mu matora kugenda buhoro kwatumye abanya-Kenya bagira igishyika.
Hejuru ya 3/4 by’ibyavuye mu majwi bimaze kumenyekana, Visi Perezida William Ruto niwe uri imbere ya mukeba we Raila Odinga.
Kubera ibyabaye hambere, igishyika n’ubwoba bw’imvururu biri henshi muri Kenya mu gihe haba hatangajwe perezida watsinze.
Abantu ku giti cyabo, imiryango n’amatsinda bitandukanye, nka Kiliziya Gatolika, basabye abanyekenya kwirinda ibikorwa byose byatangiza urugomo.
Kuwa gatandatu nijoro, polisi irwanya imyivumbagatanyo yahamagajwe aho barimo kubarira amajwi ku rwego rw’igihugu i Nairobi.
Aho, abashyigikiye Raila Odinga bari binjiye ahantu habujijwe kugera bibasira abashinzwe amatora babashinja uburiganya.
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Odinga yabashije kugera ku ndangururamajwi ya komisiyo y’amatora maze anenga igikorwa cyo kubara amajwi kirimo kuba.
Mbere y’uko iyo ndangururamakwi bayizimya, Saitabao Ole Kanchory yagize ati: “Ndashaka kubwira igihugu ko Bomas ya Kenya ari ahantu hari kubera ibyaha”.
Bomas ni ku kigo cy’umuco cya Kenya i Nairobi gikoreshwa nk’aho kubarira amajwi ku rwego rw’igihugu.
Abashyigikiye Ruto bashinja bacyeba babo kwivanga mu gikorwa cyo kubara amajwi aho kuri Bomas of Kenya.
Komisiyo y’amatora ntigomba kurenza kuwa kabiri saa kumi n’imwe z’umugoroba itaratangaza uwatsinze amatora.
Hari umwuka w’igishyika n’ubwoba mu gihugu kuko guhangana mu matora mu myaka yashize kwabayemo imvururu n’urugomo cyangwa se amatora yose agaseswa.
Susan Leguyam, umucuruzi w’imboga mu mujyi wa Eldoret ushyigikiye Ruto yabwiye BBC ati: “Nta kabuza turashaka ko umuhungu wacu ajya mu ngoro y’umukuru w’igihugu, ariko ndananiwe kubera politiki.”
Mu mujyi wa Kisumu ahiganje abashyigikiye Odinga, Oliver Ochieng ucunga umutekano avuga ko “ubuzima bwahagaze” mu mujyi mu gihe bategereje ibiva mu matora.
Yabwiye BBC ati: “Turashaka kumenya, ni Raila cyangwa Ruto, kugira ngo dukomeze ubuzima bwacu. Twiteguye kwakira ibiva mu matora.”
Assumpta G.Gema