Jean Malic Kalima yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro

0 0
Read Time:2 Minute, 13 Second

Ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro mu Rwanda (Rwanda Mining Association), ryabonye ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Jean Malic Kalima wongeye kugirirwa icyizere n’abanyamuryango cyo gutorerwa uyu mwanya.

Amatora yabaye kuri uyu wa 19 Kanama 2022, mu Nteko Rusange y’iri huriro, ahagaragajwe ibyakozwe mu myaka ibiri ishize ndetse hatorwa na komite nshya izayobora mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Perezida watowe ni Jean Malic Kalima, Visi Perezida aba Boniface Mbanza, Visi Perezida wa Kabiri agirwa Nyiranzirorera Immaculée mu gihe abajyanama ari Uzayisenga Odette na Simpenzwe Leonidas.

Komite nshya yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda

Bwana Kalima nyuma yo kongera gutorwa yavuze ko ibikorwa bagezeho mu myaka ibiri ishize birimo kongera umubare w’abakora muri uyu mwuga aho kuri ubu bageze ku bihumbi 40 mu gihe intego ari uko mu 2024 bazaba bageze mu bihumbi 80.

Avuga ku bindi bishimira bakoze mu myaka ishize yagize ati “Twashoboye gukora ubuvugizi, dusaba ko habaho ishuri rya kaminuza ubu turarifite yewe hari n’ishuri rya Rutongo kandi Leta irimo gushaka kurigira iry’icyitegererezo ndetse kuri ubu turishimira uko aho ubucukuzi bukorerwa bagenda batera imbere.”

Imibare y’iri huriro igaragaza ko ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye byanditse bifite n’impushya zo gukora ibyo bikorwa bibarirwa muri 243 kandi ngo hari izindi mpushya zigera kuri 60 zitegereje gutangwa aityo bakaba biteze ko uyu mubare uzazamuka mu myaka iri imbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yibukije abakora muri uru rwego ko nubwo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butanga umusaruro w’imisoro ariko bunatanga akazi bigatuma ubushomeri bugabanyuka cyane cyane mu rubyiruko no kuzamura ubwizigame bw’abakora muri ako kazi.

Ati “Turabasaba kurushaho guhesha agaciro umwuga mukora mu kubungabunga ibidukikije hirindwa isuri no kwangiza ibidukikije kugira ngo ubucukuzi bukorwe ariko tunabungabunga ubutaka budutunze no kwihutira gusuburinya ahamaze gucukurwa.”

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz bushishikariza abari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda gushyira imbaraga mu ishoramari ryongerera agaciro amabuye acukurwa mu Rwanda kugirango babone inyungu yisumbuyeho.

Iki kigo kivuga ko mu igenzura ryakozwe, rigaragaza ko muri rusange amabuye acukurwa mu gihugu 40% byayo ari yo abacukuzi babasha kubona no kugurisha, bivuze ko 60% by’andi mabuye yo yangirika bikababera igihombo.

Ibi kandi byiyongera ku kuba abacukuzi benshi bataragira ubushobozi bwo gukoresha imashini zabugenewe zishobora gutandukanya amabuye kuko usanga hagurishwa ubwoko bumwe nyamara harimo ubwoko bwinshi ndetse bakanacibwa amande ya 30% y’uko bagurishije amabuye arimo imyanda.

Abitabiriye Inteko rusange

Inama rusange ihuje abacukuzi n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Gatanu, abayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo uru rwego rurusheho kugirira inyungu abarurimo ndetse n’igihugu muri rusange.

Norbert Nyuzahayo

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *