Ingabo za Tigray z’aka karere ko mu majyaruguru kari mu ntambara zirashinja leta ya Ethiopia kugaba ibitero by’indege itarimo umupilote (drone) ku murwa mukuru Mekelle w’aka karere.
Leta ya Ethiopia yashinje ingabo za Tigray kwagura ahabera iyi mirwano mishya, urugamba rukabera mu bice bitandukanye, birimo no ku mipaka y’iki gihugu yo mu burengerazuba ku mupaka gihana na Sudan.
Mbere, yari yaburiye abantu kwirinda kwegera ibyo yise ahantu ha gisirikare ho kugabwaho ibitero.
Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) uvuga ko ibitero by’indege byo mu cyumweru gishize by’i Mekelle byishe abasivile, barimo n’abana.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, Getachew Reda, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Tigray, yavuze ko ibisasu bitari munsi ya bitatu byarekuriwe muri uwo mujyi kandi ko ibitaro ari hamwe mu hantu harashweho muri ibi bitero bya vuba aha.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa gatatu, leta ya Ethiopia yavuze ko ahabera urugamba hashya ho mu burengerazuba habayeho nyuma yuko ibitero byo mu burasirazuba mu nkengero z’umujyi wa Kobo bitagenze uko Abanya-Tigray babiteganyaga.
Nta cyo ingabo za Tigray zari zavuga kuri ibi birego.
Ariko mbere, Reda yashinje ubutegetsi bwa Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed gushaka “kurushaho gushyira intambara ku rwego mpuzamahanga”, mu kohereza “ingabo zibarirwa mu bihumbi za mirongo” mu gihugu cya Eritrea gihana imbibi na Ethiopia.
Umuturage w’i Mekelle yabwiye BBC ko habayeho ibitero by’indege muri uwo mujyi, ariko ko adashobora kuvuga aharashweho.
Ifungwa rikomeje ry’uburyo bw’itumanaho ryatumye bigorana kumenya amakuru arambuye kandi yo kwizerwa y’ibihabera.
Hagati aho, imirwano ku butaka ikomeje gukaza umurego nyuma y’icyumweru ibikorwa by’urugomo byongeye kubura, mu gihe hari hashize amezi atanu hari agahenge.
ONU ivuga ko iyi mirwano yongeye kubura imaze gutuma abantu babarirwa mu bihumbi bata ingo zabo mu turere two ku mupaka twa Amhara na Afar.
Utwo ni uturere duturanye, aho imirwano irimo kwibanda.