Indirimbo “”I in need of thee”, ” Shakalaka -Doo experience ” ndetse na Evi Tingz Agwaan ” z’ umuhanzi nyarwanda uri ku rwego mpuzamahanga, Ras Banamungu zikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga aho abakunzi ba muzika bifuza kuba bataramirwa n’ uyu muhanzi.
Ras Banamungu ukorera mu Burengerazuba bwa Australia azwiho nk’ umuntu uharanira urukundo n’ amahoro ni umuvuzi w’ ibikoresho byinshi bya muzika ariko yibanda ahanini kuri gitari ndetse n’ ishakwe.
Mu bitaramo bye, yerekana ko ari umuntu ushoboye kubyina ndetse afite impano idasanzwe yo kwikiriza bagenzi be bacurangana icyo bakunze kwita Backing Voice ariko akaba ni umwalimu wa muzika mu mashuli yisumbuye.
Ras Banamungu yegukanye ibihembo bya muzika nka Akademia Music Awards na Poze Production Music Awards kuri album ya mbere y’ indirimbo yise “Messenjah” ndetse yabonye n’ igihembo gikomeye nk’ umuhanzi mwiza mu gitaramo cyabereye i Melbourne muri 2019.
Mu mwaka wa 2019 yegukanye igihembo Akademia cy’ umuhanzi mwiza w’ umwaka , naho muri 2020 yongeye kwegukana ikindi gihembo cy’ umuhanzi ufite impano idasanzwe kandi y’ umwimerere.
Uyu muhanzi n’ itsinda rye The Det-n-ators International bashoboye guhimba injyana yabo imaze kwamamara nka Shakalaka Doo ifitanye isano n’ urutsobe rw’ injyana mvamutima ya Reggae.

“i Messanger”, “My Sun Shine” ni zimwe muri albums za Ras Banamungu zikomeje kwamamara hirya no hino ku isi aho zicurangwa ku ma radio ndetse n’ amateleviziyo mpuzamahanga.
KPLX XR Los Angeles/California, KPSE Power XR Seattle Washington , O-Pulse 200 Radio Osaka/Japan n’ amwe mu maradio mpuzamahanga acuranga indirimbo za Ras Banamungu inshuro nyinshi.
kanda hano:
Izi ndirimbo za Ras Banamungu uko ari eshatu zakunzwe nyuma yo guca ibintu cyane ku rubuga rwa youtube aho zasuwe n’ abantu basaga ibihumbi 500 .
Wifuza kumenya , kumva , kubyina no kumenya ibikorwa bya muzika bya Ras Banamungu sura urubuga rwe rwa internet :http://rasbanamungu.biz/
Assumpta G.Gema