Mu gihe Indirimbo “K’ umusaraba” ya Christine Igihozo ikomeje kuryohera abatagira ingano aratangaza ko kuza muri Gospel muri iki gihe kuri we atari impanuka ahubwo ari umugambi usesuye w’ Imana mu rwego rwo kuyubahisha no kurushaho kuyikundisha abatarayimenya.
Mu byumweru 2 bishize abakunzi ba Gospel bakiriye indirimbo nshya ku musaraba ya Christine Igihozo
batangira kuyivugaho n’ibyiyumviro bitandukanye birimo kuyishimira
Ibi bishimangirwa n’ibiganiro bitandukanye yagiye akora ku ma Radio na Televiziyo zitandukanye zo mu Rwanda.
Icyumweru gishyize ubwo yari kuri Radio y’Igihugu shene ya Kabiri magic fm Christine yavuze kuza kuririmba Gospel kuri we Ko Atari I mpanuka ahubwo ko ari umuhamagaro yiyumvisemo kuva akiri muto.
Christine yatanze imigabo n’imigambi avuga ko ubwo yinjiye nta gusohoka kandi ko atazakerensa gukoresha impano ye kugeza igihe itangiye umusaruro kugera aho azategura ibitaramo mpuzamaganga no kwitabira ibindi
KANDA HANO:
Ubwo yari kuri Magic yagaragaje ubuhanga mu kuririmba Live kandi buri wese wumvaga Radio uwo munsi yamukuriye ingofero . Christine avuga ko afite ibihangano byinshi bimwe biracyari gutunganywa ibindi ntarabikora .
Akunda gusaba ko buri muntu wese ukunda Gospel yashyigikira impano ye mu gusangiza abandi ibihangano bye kugira ngo bigere kure
Yagize ati” Mu gukorera Imana ndahagaze kandi ntamikino mu murimo wa Data , ibihangano birahari bimwe biri gutunganywa(studio) ibindi ntibirakorwa gusa icyo nasaba abakunzi ba Gospel ni ugufashanya tukabigeza kure ariko babisangiza abandi bityo bikagera kure hashoboka. Yaba ari inkunga ntagereranywa. “
Abakurikiranira hafi ibya Gospel bavuga ko iyi jenerasiyo yuzuye abaririmbyi bafite impano zitangaje ugereranyije na jenerasiyo iheruka kandi murabo na Christine Igihozo arimo.
Nelson Mucyo