Nyuma yo gufungishwa ijisho no gukoresha imbuga nkoranyambuga asaba imbabazi, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeye ko bwakiriye dosiye ya Edouard Bamporiki Kuva tariki 8 Nyakanga 2022 ndetse azaburanishwa ku ya 16 Nzeli 2022.
Uru rwego rwatangaje ko dosiye ya Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’umuco, itegeze ishyingurwa ngo ahubwo yamaze kuregerwa urukiko.
Hashize ari 4, urwego rw’ubugenzacyaha RIB rutangaje ko uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard afungiye mu rugo rwe.
Kugeza magingo aya, uru rwego rwatangaje ko Bamporiki akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu muyobozi adafunzwe nk’uko bigendekera abandi. Uko iminsi yagiye ishira, hari n’abemezaga ko ibyo gukurikirana Bamporiki mu butabera byarangiye.
Umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha Nkusi Faustin avuga ko bwamaze kuyiregera urukiko hakazakurikiraho kuyiburanisha.
Bamporiki Edouard ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indoke.
Umunyamategeko wo mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda, Me Evode Kayitana, yumvikanisha ko uregwa akwiye gushakisha umwunganira. Me Kayitana avuga ko hari impamvu zishobora gutuma umuntu akurikiranwa ari hanze.
Bamporiki yahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Yahagaritswe kuri uyu mwanya mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka, ahita atangira gukorwaho iperereza.
Akimara guhagarikwa, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga, asaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko koko icyo cyaha yagikoze.
Bamporiki azatangira kuburana mu kwezi gutaha, abanyamategeko bavuga ko azakomeza kuburana ari hanze, kugeza ku cyemezo cy’urukiko rwa nyuma.
Abaye umwere yakomeza ubuzima bwe bwo hanze, yahamwa n’icyaha, urukiko rugakurikiza ibisabwa n’amategeko.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha Bamporiki akurikiranweho biramutse bimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 7.
Dodos Ntihabose