Ifungwa , gusaba imbabazi ndetse n’ iburanishwa  rya Bamporiki Edouard

0 0
Read Time:1 Minute, 22 Second

Nyuma yo gufungishwa ijisho no gukoresha imbuga nkoranyambuga asaba imbabazi, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeye ko bwakiriye dosiye ya  Edouard Bamporiki  Kuva tariki 8 Nyakanga 2022 ndetse azaburanishwa ku ya  16 Nzeli 2022.

Uru rwego rwatangaje ko dosiye ya Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’umuco, itegeze ishyingurwa ngo ahubwo yamaze kuregerwa urukiko.

Hashize ari 4, urwego rw’ubugenzacyaha RIB rutangaje ko uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard afungiye mu rugo rwe.

Kugeza magingo  aya, uru rwego rwatangaje ko Bamporiki akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Benshi  bakomeje kwibaza impamvu uyu muyobozi adafunzwe nk’uko bigendekera abandi. Uko iminsi yagiye ishira, hari n’abemezaga ko ibyo gukurikirana Bamporiki mu butabera byarangiye.

Umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha Nkusi Faustin avuga ko bwamaze kuyiregera urukiko hakazakurikiraho kuyiburanisha.

Bamporiki Edouard ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indoke.

Umunyamategeko wo mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda, Me Evode Kayitana, yumvikanisha ko uregwa akwiye gushakisha umwunganira. Me Kayitana avuga ko hari impamvu zishobora gutuma umuntu akurikiranwa ari hanze.

Bamporiki yahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Yahagaritswe kuri uyu mwanya mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka, ahita atangira gukorwaho iperereza.

Akimara guhagarikwa, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga, asaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko koko icyo cyaha yagikoze.

Bamporiki azatangira kuburana mu kwezi gutaha, abanyamategeko bavuga ko azakomeza kuburana ari hanze, kugeza ku cyemezo cy’urukiko rwa nyuma.

Abaye umwere yakomeza ubuzima bwe bwo hanze, yahamwa n’icyaha, urukiko rugakurikiza ibisabwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha Bamporiki akurikiranweho biramutse bimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 7.

Dodos Ntihabose

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *