Ibyo Kagame na Tshisekedi bumvikanye kuri M23 na FDLR

0 0
Read Time:1 Minute, 37 Second

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa kuwa gatatu yahuje abategetsi b’u Rwanda na DR Congo i New York ngo baganire ku mutekano mucye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibiro bya perezida wa DR Congo byatangaje ko aba bategetsi bumvikanye gukorana kugira ngo M23 ive mu duce yigaruriye “vuba bishoboka”.

Ibi biro bivuga kandi ko bumvikanye ku “gucyura impunzi” zahunze utwo duce, hamwe no “kurwanya imitwe yitwaje intwaro…irimo FDLR”.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko hari ibikorwa nk’ibi by’ubuhuza byari byaratangijwe na Paris muri uku kwezi, mbere y’iyi nama y’i New York.

yi nama y’aba bategetsi batatu yabaye nyuma y’amasaha Paul Kagame abwiye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko ‘umukino wo gushinjanya udakemura ibibazo’, aho yasaga nk’usubiza ibyavuzwe mbere na mugenzi we wa DR Congo. 

Muri iyi nama ya 77 iri kubera i New York, Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yashinje yeruye u Rwanda “ubushotoranyi rwihishe muri M23”. 

Kuwa gatatu, Perezida Kagame we yavuze ko hari “impamvu yihutirwa yo kubona ubushake bwa politiki” mu gukemura “guhera mu mizi” amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo. 

Ati: “Umukino wo gushinjanya ntukemura ibyo bibazo.” 

Kagame yanenze ko uko ibintu biheruka kumera mu minsi ishize muri ako gace bisa nk’uko byari bimeze mu myaka 20 ishize hoherezwa ingabo za ONU/UN. 

Kuva muri Kamena(6) uyu mwaka, umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu ya ruguru, uri ku mupaka na Uganda, n’utundi duce tumwe two muri iyo ntara. 

Muri weekend ishize, umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yabwiye France24 ko M23 ifite ibikoresho bigezweho kandi bikomeye “biruta iby’ingabo za ONU” ziri muri RD Congo.

Guterres yemeje kandi ko “hari aho biva”, ariko yirinda kugira igihugu atunga urutoki. 

Igisirikare cy’u Rwanda cyagiye gishinjwa gufasha M23 mu bikoresho no mu basirikare, leta y’u Rwanda yagiye ihakana ibi ivuga ko ikibazo cya M23 ari “ikibazo cya DR Congo ubwayo”.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *