Twasuye uruganda rufitwe na campani ‘HI PONCTUEL FOOD LTD’ rutunganya ibikomoka ku ifarini badutangariza ko muri iyi minsi bisaba ubushishozi no gukora ibintu bifite umwimerere ndetse no kugendana ni bigezweho kugira ngo batagwa mu gihombo, ndetse bagakomeza kugeza kubakiriya babo umwimerere w’umugati,

kubera izamuka ry’ibiciro bya hato na hato bigaragara ku isoko kuri bimwe mu byifashishwa batunganya ibikomoka ku ifarini kandi igiciro cy’umugati cyo ntigihinduke. Kampani HI PONCTUEL FOOD LTD itunganya ibikomoka ku ifarini,iherereye mu mugi wa Kigali,mu karere ka Nyarungenge, umurenge wa Nyarungenge, akagari ka Biryogo umudugudu wa Biryogo ku inyubako yo Kwa Gahwita muri Alimentation yitwa La Colombe ikaba ikora imigati itandukanye ikunzwe nabenshi. Umuyobozi w’uruganda Kayigamba samwel avuga ko kugira ngo ibyo bakora bikundwe ku isoko bisaba gukora ibintu bifite umwimerere.

Ati:”Ku gira abakiriya babone ibyo bacyeneye kugiciro cyiza bisaba kugendana ni bigezweho ndetse no kubahiriza ubuziranenge.” Akomeza avuga ko batunganya ibikomoka ku ifarini bitandukanye,bikunzwe kandi bifite n’umwihariko wa byo utabona ahandi ku isoko. Yagize ati:”Twebwe umwihariko wacu ni uko ibyo dukora bikunzwe cyane ku isoko kuko ntahandi wabisanga hatari muri campani HI PONCTUEL FOOD LTD.” Samuel akomeza yongeraho ko bo bakoresha uburyo bw’ikorana buhanga mu gutunganya ibyo bakora cyane mu buryo bwo kurinda ibidukikije.

Ati:” Twebwe ibyo dukora ni ubunyamwuga kuko dukoresha amafuru agezweho ntabwo aribimwe usanga ngo ibyo watetse byashiririye twe dufite umwihariko mu byo dukora ndetse duteka kuri Gas ibyo kwagiza ibidukikije ntiwabidusangaho.” Akomeza ashishikariza abakunda ibyo bakora bose kubagana kuko babibona ku giciro buri wese yisangamo.

Undi mwihariko bafite nuwo gukora imigati y’ubwoko bwose harimo niyabadiyabetike.

bakora kandi amagato y’ubwoKo bwose yifashishwa mu bukwe ,aniveriseri ndetse no mu birori bitandukanye , aha kandi bakora ,amandazi mu ngero zitandukanye , sambusa ,yaba izinyama cyangwa ibirayi… ,ibi kandi bikorerwa mw’isuku no ku buziranenge bwo kurwego rwo hejuru mubagane mwigurire uburyohe ntagereranywa.

Ubwoko bw’imigati ikorwa na HI PONCTUAL FOOD LTD;Paie France,Paie cupe,umugati irimo umunyu,Sanduwici,umugati w’ingona,Sezitha umugati urimo inkeri, Sezame, Confiture, Campagne speciale, Croissant, Ronde, Paie craime, Paie viande, Gazette, Imigati yakorewe abadiabetike, bakora Kandi isambusa z’ibirayi n ‘inyama, Pizza, Burette na cake z’ubwoko bwose. byose babitanga kugiciro kinogeye buri wese.
UMWANDITSI: NSHIMIYIMANA Hadjara