
Binyuze mu bigo mbonezamikurire bibarizwa mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera , abana bagera kuri 942 bafite imyaka itanu barimo gukingirwa Covid 19.Mu bigo mbonezamikurire bigera kuri 36 bikorera muri uyu murenge ku kigo mbonezamikurire gikorera mu kagali Kagomasi abana bagera kuri 71 kugeza ku wa kane nibo bari bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid 19 nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashora Habimana Landouard.

Habimana, yasobanuye ko ibikoresho birimo inkingo n’ibindi bifasha abaforomo gukingira byateganyijwe kugira ngo iki gikorwa kigende neza.Ni mu gihe bamwe mu babyeyi bari baherekeje abana babo bavuga ko gukingira abana biri mu rwego rwo kubarida icyorezo cya Covid 19 hagamijwe kubaka umuryango utekanye kandi bizera y’uko inkingo ntacyo zizabatwara kuko nabo bikingije kandi ko nta ngaruka byabagizeho.

Umubyeyi Mukamusana Dativa utuye mu kagali ka Kagomasi yagize ati “ naje gukingiza umwana nta gahato kuko nanjye ubwanjye ni kingije iki cyorrezo nta ngaruka byangizeho kandi nkaba narasobanuriwe akamaro k’inkingo k’ubuzima bw’umwana.Mukamusana, yakomeje asobanura ko mu gihe habonetse ibimenyesto k’umwana wa kingiwe birimo umuriro, kurwara umutwe, ku byimbirwa bagomba kugana ibigo nderabuzima bibegereye kugira ngo bakurikiranwe.Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashora Habimana Landouard avuga ko bagitangira gukingira abana babanje guhura n’ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu babayeyi batabikozwaga ariko ko kugeza ubu binyuze mu bigo mbonezamikurire usanga ababyeyi bafite ubushake kuko hari n’ababagana bakabasubizayo bazanye abana bataruzuza imyaka itanu yo gukingirwa. Habimana yashimangiye ko inkingo bari guha abana ari azabagenewe ziri mu bwoko bwa Pfizer ndetse ko hari ibikoresho byo kubika inkingo bya bigenewe kugira ngo zitangirika.Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko iyi gahunda yo gukingira abana iri mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cya Covid 19 aho bikorerwa ku mashuri yose abanza. Imanishimwe Yvettes Umuyobozi w’akarere wungirijwe ushinzwe imibereho myiza usobanura ko kugeza ubu aka karere kamaze gukingira abana bari hagati y’imyaka itanu na 11 bagera ku 30,442 ku bana 71,570 bingana n’igipimo cya 43% cy’amaze gukingirwa.Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko binyuze muri iyi gahunda y’ibigo mbonezamikurire, abana 7000 bateganyijwe kubona urukingo rwa Pfizer muri aka karere ndetse akomeza asaba ubufatanye bw’inzego zose mu guhangana n’iki cyorezo abantu bitabira inkingo nka bumwe mu buryo bwo kugihashya.
Umwanditsi: ABAWEDAWE Immacule/ oasisgazette.rw