Focus Africa series : gufasha abagore gutinyuka bizatuma Africa iterimbere byihuse.

0 0
Read Time:1 Minute, 53 Second

Focus Africa series yateguye inama muzamahanga ifite insanganya matsiko ivuga ngo Umugore afashe undi mugore (women helping women mururimi rw’Icyongereza) ikaba igamije kurushaho gukangurira no kwigisha abagore n’abakobwa kwitinyuka bagakora imirimo itandukanye (ikoranabuhanga ubucuruzi gufata ibyemezo mukubaka ibihugu kwihangira imirimo itandukanye nibindi byose umugore ashobora gutinya avugako itari imirimo ye) .

Bamwe mubagore nabagabo bateguye iyi nama bavugako umugore wo muri afurika agifite ikibazo cyogutinya gukora imirimo imwe nimwe bavugaga ko batayishobora ariko ibyo byose usanga bishingiye kumwumvire no kudafashwa kugirango umugore n’Umukobwa bagire uruhare rukomeye mukubaka ibihugu byabo.

Iyi nama ikaba igiye kuba kuncuro yakabiri iyambere yabereye muri Nijeriya arinaho hari ikicaro gikuru cya bategura iyi nama (focus Africa series) ubu ikaba igiye kubera mu Rwanda Kigali convention center’ nanone bakangurira abagore nabakobwa bose kwitabira iyi nama aho umugore yaba ari hose ko yaza kwiga byinshi bitandukanye bimuteza imbere ndetse agahura nabandi bakajya Inama muguteza imbere umugore cyane cyane uwo mucyaro iyi nama ibaye ‘mugihe muri afurika hakiri ihezwa kubagore cyane cyane bigendeye kumico y’ibihugu aho imico yabamwe mubatuye ibihugu ivugako hari imirimo umugore atakora kuko ari iyabagabo (kuyora igisirikari igipolisi kubaka ikoranabuhanga nibindi byinshi)

twaganiriye nabagore bahano bagaragazako hakiri imbogamizi kubagore bomubindi bigugu bavugako hakwiye ubukangurambaga kubagore batuye mubihugu binini byomuri Africa tuganira nuyu witwa uwamwezi marita utuye mumurenge wajabana akagari keyere bavugako we abona mu Rwanda hatewe intambwe ishimishije muguteza imbere umugore ndetse ko umugore numukobwa batinyutse gukora imirimo itandukanye ndetse ko nubuyobozi bwiza bwabigizemo uruhare akomeza avugako nubwa hari bamwe bakitinya ko nabo bakwiye gutinyuka bakajya mumirimo itandukanye ndetse nayayindi bitaga iyabagabo ibi yabihurijeho nuyu witwa kura dusenge denize utuye kimisagara katabaro ashimangira avugako ubuyozi bwigihugu cyacu bukora uko bushoye kugirango umugore atere imbere akomeza asaba nabandi bagore guhaguruka bagafasha umugore womuri afurika gutinyuka gukora imirimo itandukanye nokugira ijambo muri byose.

Umuyobozi mukuru wa focus Africa bwana Sucex Bright Ibeh Avugako abanyafurika bakwiye gufata iyambere bagafasha umugore gutinyuka agakora imirimo itandukanye ndetse bagafashwa nokugira uburenganzira bungana nubwabagabo bagafata nibyemezo mumiyoborere y’Ibihugu akomeza ashima prezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame uburyo bwose akoresha kugirango umugore n’umukobwa barusheho gutera imbere no gufasha abandi mukubaka igihugu muri rusange.

iyi nama izatangira kuwa 9-11/08/2022 barakangurira umugore wese aho ari hose kwitabira iyi nama.

Sucex Bright Ibeh
Founder Focus Africa
Chairman local organising committee

Ntihabose Dieudonne

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published.