Ferwafa yashinje Minisports kuyitaba mu nama

0 0
Read Time:1 Minute, 11 Second

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryashinje Minisiteri ya Siporo kuyitererana, bigatuma zimwe mu nshingano zayo ari ryo rizikora.

Ibi byavugiwe mu Nama Rusange ya Ferwafa yateraniye kuri Sainte Famille Hotel ku wa 23 Nyakanga 2022. Ni inama yagombaga kwiga ku ngingo zitandukanye harimo izirebana n’imitegurire ya shampiyona, imiyoborere ndetse n’ibirebana n’umutungo.

Komite Igenzura Umutungo iyobowe na Dukuzumuremyi Antoine yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi ihura na zo harimo no gutanga amafaranga mu nshingano zitari izayo.

Dukuzumuremyi yatanze urugero rw’ibigenda ku Ikipe y’Igihugu ubusanzwe biri mu nshingano za Minisiteri ya Siporo, nyamara kenshi ugasanga byakozwe na Ferwafa kandi ntisubizwe amafaranga yabikoreshejweho.

Yagize ati “Ikipe y’Igihugu muzi ko icungwa na Minisiteri [ya Siporo], ubushobozi bwose ikenera buturuka muri Minisiteri ariko nka Ferwafa nk’urwego rureberera iyo mikino, hari ibisabwa kugira ngo iyo mikino ishyirwe mu bikorwa.”

“Twaragerageje dusanga ahenshi Ferwafa igenda ishyiramo ayo mafaranga kandi ari menshi. Ngira ngo umwaka ushize twabaze hafi miliyoni zirenga 200, ntaho bigaragara ko minisiteri yaba yarayahaye Ferwafa.”

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga agenda kandi yakabaye hari ibindi bikorwa yakoze bigendanye n’ingengo y’imari ya Ferwafa.

Muri iyi nama y’abanyamuryango ba Ferwafa hafashwe icyemezo cy’uko Icyiciro cya Gatatu cy’umupira w’amaguru kigiye kongera gukinwa.

Icyiciro cya Gatatu cyaherukaga kubaho mu Rwanda mu myaka 10 ishize, gifatwa nk’uburyo bwiza bwo gufasha abakiri bato kubona aho bakinira kugira ngo bazamuke bafite imikino myinshi.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

3 thoughts on “Ferwafa yashinje Minisports kuyitaba mu nama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *