Félicien Kabuga ruzaburanishwa adahari

0 0
Read Time:2 Minute, 14 Second

Urubanza rwa Félicien Kabuga rwatangiye kuburanishwa ariko yanze kurwitabira nk’uko byavuzwe n’umucamanza uyoboye uru rubanza. 

Umucamanza Iain Bonomy yavuze ko Kabuga “ameze neza” ariko “yanze kwitabira” urubanza cyangwa kurukurikirana ku bikoresho by’ikoranabuhanga by’urukiko.

Bonomy yavuze ko “nubwo bimeze gutyo iburanisha rikomeza”.

Yahise aha umwanya uruhande rw’ubushinjacyaha ngo ruvuge ibibanziriza urubanza.

Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside, yahoze ari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda, yafatiwe mu Bufaransa mu myaka ibiri ishize.

Ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside, yiciwemo Abatutsi basaga 800,000 n’Abahutu batari bashyigikiye jenoside, ibi aregwa we yabyise “ibinyoma”.  

Guhera umwaka ushize, Kabuga yagiye yinubira ko yimwe umwunganizi ubwe yavuze ko yifuza, Philippe Larochelle,  aho gukorana n’uwo yagenewe n’uru rukiko rwa ONU. 

Kuwa gatatu, Philippe Larochelle yasohoye itangazo rivuga ko Kabuga atari buboneke mu rukiko kuko “yimwe uburenganzira bwo guhitamo ubwe umwunganizi”.

Itangazo ry’uyu munyamategeko Larochelle rivuga ko Kabuga yamenyesheje urimo kumwunganira ubu, Me Emmanuel Altit, “ko atifuza kuba mu itangizwa ry’urubanza rwe kuwa kane”.

Mu kwezi gushize, uru rukiko rwanze ubusabe bwa Kabuga bw’umwunganizi yifuza rutegeka ko akomeza kunganirwa na Me Altit.

Urugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha ruteganya ko kubera “impamvu z’amagara, n’inama z’abaganga” urubanza rwa Kabuga, w’imyaka 86, ruzajya ruba amasaha abiri ku munsi gatatu mu cyumweru (kuwa kabiri, kuwa gatatu, no kuwa kane). 

Urubanza rwatangiye uyu munsi saa yine z’igitondo ku isaha yo ku rukiko i La Haye mu Buholandi ari nayo y’i Mukarange ya Gicumbi (mu cyahoze ari Byumba) mu Rwanda, aho Kabuga yavukiye. 

None kuwa kane n’ejo kuwa gatanu mu rukiko harumvwa amagambo afungura urubanza. 

Uyu ni umwanya uhabwa impande ziburana ngo zibwire abacamanza baburanisha uko zibona urubanza n’ababuranyi. Muri rusange, ubushinjacyaha ni bwo bwumvwa mbere, hagakurikiraho uruhande ruregwa.  

Urubanza ruzakomeza kuwa gatatu w’icyumweru gitaha guhera saa yine nanone, hatangira kumvwa ubushinjacyaha bugaragaza ibimenyetso by’ibyaha bushinja Kabuga.

Byitezwe ko ubushinjacyaha buzazana abatangabuhamya barenga 50 muri uru rubanza rushobora kumara imyaka, nk’uko umunyamakuru wa BBC uri i La Haye abivuga.

Abacamanza batatu; Iain Bonomy, ukuriye inteko yabo, Elizabeth Ibanda-Nahamya, Mustapha El Baaj ni bo baburanisha uru rubanza, bafite kandi na Margaret deGuzman nk’umucamanza wo kwiyambaza bibaye ngombwa.

Umucamanza Mustapha El Baaj yashyizwe muri iyi nteko ari mushya muri Kanama (8) uyu mwaka asimbuye umucamanza Graciela Gatti Santana wahawe izindi nshingano na ONU/UN.

Urukiko ruvuga ko inzobere z’abaganga zikurikirana ubuzima bwa Kabuga umunsi ku wundi. 

Uru rubanza, rufunguriwe rubanda n’itangazamakuru ryabisabye aho rurimo kubera, ruratangazwa kandi rurimo kuba (rukerereweho iminota 30) ku rubuga rw’uru rukiko mu ndimi eshatu; Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Assumpta G.Gema

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *