Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyomugabo yategetse ko abasirikare bose (abato n’abofisiye) bubahiriza ingingo ivuga ko batura ndetse bakanaguma mu bigo byabo barizwamo nk’uko biteganywa n’amahame abagenga.
Inkuru dukesha Iwacuburundi yemeza Général Niyongabo yahaye abayobozi b’ibigo bya gisirikare amahirwe ya nyuma yo kuba bubahirije iri tegeko ngo kuko bitabaye ibyo bazabihanirwa bikomeye.
Abamenyereye iby’igisirikare bavuga ko ingingo bene izi zikara gutya iyo hari ikintu kitameze neza cyangwa hari ikintu abategetsi barimo kwikeka cyane cyane ku mutekano w’igihugu.
N’ubwo igihugu cy’u Burundi kizwiho inshuro nyinshi guhirika ubutegetsi bikozwe n’abasirikare nk’uko byagiye byigaragaza mu myaka itandukanye guhera mu gihe iki gihugu kibona ubwigenge, Gen. Niyomugabo yemeza ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’igihugu ngo ushingiye kuri disipulini ya gisirikare.
Assumpta G.Gema
Gukunda
Igitekerezo
Gusangiza