Bujumbura: Bruce Melodie yarekuwe, akora igitaramo

0 0
Read Time:1 Minute, 51 Second

Umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Itahiwacu, uzwi cyane nka Bruce Melodie, wari wafungiye i Bujumbura mu Burundi kuva ku wa gatatu nimugoroba, yarekuwe ku wa gatanu, nkuko yabitangaje mu butumwa bwa videwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ubwo butumwa, avuga ko “ameze neza”, ati: “Show [igitaramo] irakomeza” kuri Zion Beach. Yanashimiye abantu bose bamugaragarije urukundo.

Nta yandi makuru yatangaje ku buryo yafunguwemo.

Bruce Melodie yageze i Bujumbura ku wa gatatu, ku gicamunsi yari yahise afatwa n’abashinzwe umutekano ahatwa ibibazo ashinjwa ‘ubutekamutwe’.

Gufunga kwe byabaye mu gihe abategetsi b’u Burundi n’u Rwanda bamaze igihe mu biganiro bigamije gusubiranya umubano wabo umaze imyaka irenga itanu urimo ibibazo.

Ibi byagize ingaruka no ku myidagaduro mu bihugu byombi, mu myaka ishize hari ibitaramo bamwe mu bahanzi – barimo Kidum na Bruce Melodie – bari gukorera i Kigali cyangwa i Bujumbura byahagaritswe ku mpamvu benshi bahuje n’umubano mubi w’ubutegetsi.

Pierre Nkurikiye uvugira minisiteri y’ubutegetsi n’umutekano y’u Burundi, mu gitondo cyo ku wa kane yari yabwiye BBC ko Bruce Melodie atazakora ibitaramo afite mu Burundi mu gihe agikurikiranwe.

Kuri gahunda, Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, afite ikindi gitaramo cya muzika i Bujumbura kuri uyu gatandatu.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano mu Burundi ku wa gatatu yari yatangaje ubutumwa kuri Twitter bwemeza ko uyu muhanzi afunzwe akekwaho ‘ubutekamutwe’.

Ibinyamakuru mu Burundi bivuga ko mu 2018 uyu muhanzi  yahawe n’umushoramari $2,000 n’andi abarirwa muri miliyoni z’amarundi, ku gitaramo yari afite i Bujumbura ariko kikaburizwamo na leta, ntayamusubize.

Bruce Melodie nta cyo aravuga ku mugaragaro kuri ibi birego.

Umuhanzi w’icyamamare mu karere Jean-Pierre Nimbona, uzwi nka Kidum, ku wa kane yabwiye BBC ko ikibazo cya Bruce Melodie n’umucuruzi, abona cyari gukemurwa mu bundi buryo.

Ati: “Ibi bintu bishobora kuzana ‘incident diplomatique’ [ikibazo mu mubano w’ibihugu] hagati y’ibihugu byariho bivugana neza ku bibareba… Njyewe mu kwezi kwa karindwi nari i Kigali, undi muhanzi na we [Bruce Melodie] yahise agira icyizere ko yajya i Bujumbura, urumva hari ibyari bibaye.”

Kidum avuga ko ashyigikiye “100% ko [Bruce Melodie] asubiza uwo mucuruzi utwiwe”, ariko ko bari kubikora mu bwumvikane.

Ati: “None babishyize hejuru ku isi yose, bihise bimera nabi, birabaye uruvange.”

Assumpta G.Gema

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published.