Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2023, mu Rwanda hose hatangiye igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022- 2023. ni igihembwe cyatangiranye impinduka aho abanyeshuri bagomba kujya batangira amasomo saa mbiri n’iminota mirongo itatu za mugitondo nkuko byemejwe na leta mu mpera z’umkwaka ushize.
Izi mpinduka ariko hari muri bimwe mu bigo abanyeshuri wasangaga basa nkaho batazimenye kuko hari aho bazindutse bakagera ku ishuri saa moya nkuko byari bisanzwe, ibintu bamwe mu bayobozi bavuze ko byatewe no kuba batarahawe amakuru n’ababyeyi ku gihe ku mpinduka zabaye z’amasaha yo gutangira amasomo.
Ubwo twasuraga ishuri rya APADERWA ( Association des Parents pour la Promotion de l’Education au Rwanda) riherereye mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu wa Sangwa umuyobozi w’iri shuri bwana Modeste Babonangenda yadutangarije ko muri rusange igihembwe bagitangiye neza ndetse ko n’abana baje ku ishuri ku kigero gishimishije cya 95%, abataje nabo bakaba babahamagaye kugira ngo bamenye impamvu zababujije kuza ariko bakaba bateganya ko nabo bazitabira amasomo ku munsi ukurikira.
Modeste yakomeje avuga ko hari bamwe mu banyeshuri bazindutse kuko batari bazi ko gahunda zahindutse ariko bakaba bamenyeshejwe ko bazajya batangira amasomo saa mbiri n’iminota mirongo itatu.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bo nka APADERWA biteguye neza igihembwe kuko nta kibazo bafite haba kugaburira abana kuko bose bagomba gufata ifunguro ku ishuri n’abadafite ubushobozi ababyeyi babo bazana ubwo bafite hanyuma ikigo kikabunganira ibintu avuga ko bibafasha mu myigishirize myiza ndetse n’ireme ry’uburezi kuko APADERWA itsindisha abana ku kigero cya 100% mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza.
Ku bijyanye n’uburyo bwo gucyura abanyeshuri baturuka kure yavuze ko APADERWA ifite imodoya yiguriye zibafasha gucyura abana baturuka kure bikaba bibafasha gukurikirana imodoka imiterere yayo ndetse n’ibibazo ishobora kugira kugira ngo hatazabaho kuba yateza abana impanuka mugihe baba bataha cyangwa bajya ku ishuri, dore ko ubwo twagiranaga iki kiganiro hari hamaze kuba impanuka ya bus yari itwaye abana biga ku ishuri rya Path to Succes, impanuka yabereye ku i rebero ikaba yakomerekeyemo abagera kuri 15.
Abajijwe ku modoka zijyana abana ku ishuri ndetse no kubacyura bwana Modeste avuga ko byaba byiza ikigo cy’ishuri cyiguriye imodoka zacyo zizajya zijyana abanyeshuri kuko iza kampani(Company) zo gukodesha ziba zitizewe kuko udashobora kumenya ibibazo zifite,kandi ko ikigo gikeneye kugira imodoka zacyo bitagorana cyane kuko gishobora no kugana banki bakaganira zikabafasha kubona izo modoka.
Ishuri rya APADERWA kuri ubu rifite abanyeshuri bagera kuri 340 mu byiciro byose incuke no mu mashuri abanza, rikaba ryaratangiye gukora mu mwaka wa 2013.
Norbert Nyuzahayo
It’s fun and ⅼots of different games to play Ьut it’s difficult tⲟ
continue playing ᴡithout having to pay $dollars.
Ιt wօuld bе wonderful to һave οther ways to earn credits ѕuch as watching ads etc.
I’ve paid monthly f᧐r the vip subscription Ƅut
it’s not be worth the cost. Somе of thе features aгe confusing for me ,,,,
, ѕuch aѕ the tiny characters tһat pops ᥙp randomly
and flashes around аnd aftеr you ϲlick it the ad is ϳust fօr
a different game. ….. Ιt iѕ fun tһough, and
І enjoy it when I can $