Ikipe ya AS Kigali yasinyishije rutahizamu Man Ykre Dangmo ukomoka muri Cameroun, amasezerano y’imyaka ibiri.
AS Kigali yatangaje ko yasinyishije uyu mukinnyi ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022.
Ubwo butumwa bugira buti “Ikaze ku mukinnyi wacu mushya. Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo wakiniraga Misr EL MaQasa FC, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali.’”
Man Ykre Dangmo yasinyiye AS Kigali mu gihe yari amaze iminsi avugwa muri Rayon Sports.
Amasezerano y’impande zombi yashyizweho umukono na Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice n’Umunyamabanga w’Ikipe, Gasana Francis.
Uyu mukinnyi wabonye izuba ku wa 29 Nzeri 1997, ni rutahizamu wakiniraga Ikipe ya Misr EL MaQasa FC yo mu cyiciro cya Mbere mu Misiri.
Man Ykre Dangmo w’imyaka 25 areshya na metero 1,72, akina mu Ikipe y’Igihugu ya Cameroun aho yahamawe mu y’abakina imbere mu gihugu, CHAN.
Akina asatira izamu ariko ashobora no kunyura mu mpande asatira. Amaze guhamagarwa inshuro eshanu ariko nta gitego afite.
Man Yakre yabaye umunyamahanga wa mbere wasinyiye AS Kigali muri iyi mpeshyi. Ni nyuma y’uko Abubakar Lawal wakiniraga iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali yerekeje muri Vipers FC yo muri Uganda.
AS Kigali yatangiye kwiyubaka igura abakinnyi bashya, ni imwe mu makipe azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya iyi kipe izaba ihagarariye u Rwagasabo mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu.
Kuva isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda ryatangira, AS Kigali imaze kugura abakinnyi barimo uwo hagati mu kibuga Rucogoza Elias wavuye muri Bugesera FC, na myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Akayezu Jean Bosco, wakiniraga Etincelles FC y’i Rubavu.
Top site ,.. i will save for later !