Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 5 Kanama uyu mwaka, Dr Frank Habineza uyobora iryo shyaka yavuze ko mu rwego rwo gusigasira amahoro arambye, Guverinoma y’u Rwanda ikwiriye kuganira n’imitwe iyirwanya.
Green Party yavugaga ko ari imwe mu ngingo ziri mu migabo n’imigambi bari bihaye mu 2017, nubwo batabashije gutsindira umwanya wa Perezida.
Ayo magambo hari benshi batayishimiye kuko imitwe myinshi yitwaje intwaro irwanya u Rwanda, ifitanye isano cyangwa imikoranire n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu itangazo Green Party yashyize hanze kuri uyu wa Kane, yasabye imbabazi abakomerekejwe n’izo mvugo.
Itangazo rigira riti “Ntabwo Ishyaka DGPR ryari rigamije inabi ku Banyarwanda, ahubwo twari ku ihame dusanganwe ryo gushimangira amahoro n’umutekano birambye biciye mu nzira y’ibiganiro”
“Ubutumwa bw’Ishyaka DGPR bwari bugamije gushimangira umurongo w’igihugu w’ibiganiro ku Banyarwanda bose hagamijwe amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.”
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Dr Frank Habineza, rivuga ko ibiganiro bavugaga bitareba abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, indi mitwe y’iterabwoba ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bati “Dusabye imbabazi Abanyarwanda bose bakomerekejwe n’iyo ngingo twavuze haruguru, kuberako ntabwo ari byo twifuzaga. Iyi ngingo tuzayikosora muri manifesto yacu y’ubutaha.”
Amakuru dukesha IGIHE ifite ni uko Green Party yanasabye imbabazi mu nama nyunguranabitekerezo y’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Kane.

Ishyaka Green Party ryasabye imbabazi nyuma yo gusabira ibiganiro imitwe itavuga rumwe na Leta