Amakipe 33 amaze kwiyandikisha kuzitabira Memorial Rutsindura

0 0
Read Time:1 Minute, 54 Second

Irushanwa Ngarukamwaka rya Volleyball ryitiriwe Alphonse Rutsindura “Memorial Rutsindura” ryari rimaze imyaka ibiri ritaba kubera icyorezo cya Covid-19, rigiye gusubukurwa.

Iri rushanwa ryari rimaze imyaka isaga ibiri ritaba kuko iriheruka ari irya kinwe muri 2019. Biteganyijwe ko kuri iyi nshuro rizaba mu mpera z’icyumweru tariki ya 18 na 19 Kamena 2022.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 18 mu Karere ka Huye, ritegurwa na Petit Seminaire Virgo Fidelis yo ku Karubanda ifatanije n’abize muri iryo shuri bibumbiye mu ishyirahamwe ASEVIF mu rwego rwo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu akaba n’umutoza wa Volleyball, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 14 Kamena 2022 , umuyobozi wa ASEVIF, Mbaraga Alexis, yavuze ko riri mu marushanwa akomeye cyane ko ari ryo rigari bigendanye n’ibyiciro bizakinwamo.

Mbaraga yavuze ko kuri ubu hari umwihariko wo guteza imbere umukino w’intoki mu bana bakiri bato, bityo ko biyemeje gutandukanya abana bazakina icyiciro cya kabiri cy’abato.

Ati “Twifuje ko mu cyiciro cya kabiri hajyamo amakipe yo mu mashuri yisumbuye kuko agomba kuba igifumbiro kandi bakajya bakina ari urungano. Ubundi hajyagamo na za Kaminuza ariko ugasanga bisa n’ibihengamye.”

Mbaraga yasobanuye ko bakuye Kaminuza mu cyiciro cya kabiri kugira ngo bazikangurire kongera kugira ihangana bityo zizajye zihatana mu cyiciro cya mbere na cyane ko nta Kaminuza idakwiye kuba ifite ikipe ikomeye ikina icyiciro cya mbere.

Iri rushanwa rigiye kuba nyuma y’imyaka ibiri biteganyijwe ko ibihembo byatangwaga mbere yuko risubikwa bizongerwa nubwo hatatangajwe umubare cyangwa ingano y’amafaranga azongerwamo.

Biteganyijwe ko hazakoreshwa ingengo y’imari ingana na miliyoni 30 Frw.

Mbaraga yavuze ko iry’uyu mwaka rizabera muri Petit Seminaire Virgo Fidelis, mu bibuga biri muri Groupe Officiel de Butare, Gymnase mu gihe byabaga ngombwa hakazitabazwa ibindi bibuga birimo ibyo mu Karere ka Gisagara.

Ndabikunze Robert wari uhagarariye REG kuri ubu ikaba iri no mu baterankunga b’irushanwa, yagaragaje ko biteguye gukomeza guteza imbere Volleyball.

Umukozi muri Sanlam wananyuze muri Petit Seminaire Virgo Fidelis yo ku Karubanda, Ngoga Alain, yavuze ko biteguye kubona irushanwa ryiza ryuzuyemo guhatana mu mpande zose.

Nubwo hamaze kwiyandikisha amakipe menshi, mu cyiciro cya mbere mu bagabo haracyari icyuho kuko amakipe atatu gusa niyo yamaze kwemeza bidasubirwaho ko azitabira ari yo APR VC, Gisagara VC na REG VC.

Ntihabose Dieudonne

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *