Afrika irasabwa kutemera inguzanyo y’Ibihugu bikize yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

0 0
Read Time:1 Minute, 31 Second

Ibihugu bya Afrika birasabwa kutemera ko amafaranga ava mu bihugu bikize byo ku Isi yo kurengera imihindagurikire y’ibihe Yaba inguzanyo izishyurwa ahubwo ko Yaba inkunga.

Ibi byagarutsweho mu nama yiga ku mihindagurikire y’ibihe iteraniye I Kigali kuva kuri uyu wa 15 Ukuboza, ikaba ihuje abagize imiryango itagengwa na Leta muri Afrika ifite Aho ihuriye n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni inama yateguwe n’ikigo Nyafurika giharanira ubutabera ku mihindagurikire y’ibihe PACJA( Panafrican Climate Justice Alliance)

Abari muri iyi nama bararebera hamwe aho gahunda zashyizweho n’Ibihugu mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe zihgeze, ahari icyuho nsetse n’imbogamizi zihari kugira ngo izi gahunda zishyirwe mu bikorwa uko bikwiye.

Abitabiriye iyi nama kandi bagaragaza ko bishimiye imwe mu myanzuro yavuye mu nama ya COP 27 ivuga ko Ibihugu bikize bigomba kongera amafaranga yo guhangana n’ingaruka zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse n’ikigega kuzajya gishyirwamo amafaranga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Bagaragaza ariko ko nubwo iyi myanzure yemejwe Ibihugu bya Afrika bikennye byazajya bihabwa aya mafaranga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe nk’inkunga aho kuba inguzanyo kuko igihe aya mafaranga yazaba ari inguzanyo ibihugu bya Afrika bizahora mucyo bo bita ubukoroni mu gahangana n’Ingaruka z’Imihindagurikire y’Ibihe.

Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika giharanira ubutabera mu mihindagurikire y’ibihe PACJA Bwana Vuningoma Faustin avuga ko imihindagurikire y’ibihe ireba buri muntu wese utuye ku Isi, akaba asaba abanyarwanda muri rusange gukora ibishoboka mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Bwana Herman Hakizimana, Umuyobozi wa Gahunda yo gukurikirana Imishinga ijyanye n’Imihindagurikire y’Ibihe mu Kigo cy’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije muri REMA avuga ko mu nama ya COP 27 baherukamo U Rwanda rwungukiyemo byinshi birimo gutangiza gahunda y’ishoramari ritangiza ibidukikije yiswe IREME INVESTMENT yashyizwemo Miliyoni 104 z’Amadorali, gushyiraho ikigega kizashyirwamo amafaranga yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.

Iyi nama biteganyijwe ko izasozwa kuri uyu wa 16 Ukuboza, ibizava muri iyi nama bikaba bizasangizwa Leta zose za Afrika kugira ngo hafatwe ingamba zihamye mu guhangana n’ imindagurikire y’Ibihe.

Norbert Nyuzahayo

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *