Umuryango wabanyamakuru barwanya sida nizindindwara kubufatanye n’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC, bateguye amahugurwa y’abanyamakuru batandukanye bakorera ibitangazamakuru birenga 50 bikorera murwanda (radiyo,televiziyo nibikorera kuri murandasi).
Mu biganiro bitandukanye bahawe nabahanga batandukanye kuri covid nibindi byorezo’ byibanze ku gukomeza ubukangurambaga mukwirinda covid-19 nibindi byorezo ndetse nokurushaho kwigisha abaturage kwirinda mu bibazo bitandukanye byagaragaye n’uko hari hamwe nahamwe abaturage bumvishe covid-19 nabi bigatuma kwirinda biba gake.
Ikindi ni uko bamwe mu baturage bumvishe nabi covid-19 bitewe nibyo basomye kumbuga nkoranyambaga aho byavugwaga ko covide ari ibinyoma abandi ngo ni virusi yakozwe kugirango ibihugu bikize bikandamize ibikennye bicuruza inkingo nibindi. Ibibazo byagaragajwe n’abanyamakuru n’uburyo iyo habayeho gutara inkuru zivuga kucyorezo icyo aricyo cyose bigorana kubona amakuru afatika aho hagiye hatangwa ingero kubitaragenze neza mugutara amakuru yabishwe na covid n’ababaga bayanduye.
Mukurushaho guha amakuru yukuri abaturage no kubakangurira kutihutira kumva amakuru atangwa n’imbuga nkoranyambaga beretse uburyo butandukanye bukoreshw a na bamwe mu bantu kugirango hatangwe amakuru yibihuha mukiganiro na Hitayezu Chirisitopher umwe mubatangaga amahugurwa yavuze ko nk’abanyamakuru bakwiye kwirinda ikintu cyose cyatuma umunyamakuru atanga amakuru yibihuha kuko bitanga isurambi mu mwuga ndetse bikanangiza benshi mubaturage kuko bafata inkuru nk’ukuri. Abahugurwaga nabo bashimangiye ko hari amakuru atangazwa na bagenzi babo badafite isoko nyayo biyemeje guha abaturage amakuru yukuri no kurushaho kwigisha abaturage uburyo bwokwirinda covid-19 n’ibindi byorezo no kumenya amakuru atandukanye kuri byo
Ikindi ni uko nk’abanyamakuru bakorera igihugu kunyungu z’abaturage bakwiye gushakisha ibiri ukuri kandi nabwo hakabamo ubushishozi kunkuru zigiye gutangazwa kuko hari ninkuru zishobora gutangazwa ari ukuri zigahungabanya benshi mubayisomye cyangwa bayumvushe