Ambasade y’Amerika muri Kenya yashimye Abanya-Kenya ku kuntu batoye mu mahoro, ishishikariza impande zose gukorana mu gucyemura mu mahoro impungenge izo ari zo zose zisigaye.
Mu itangazo, yavuze ko itangazwa rya William Ruto nka Perezida watowe wa Kenya ari “intambwe ikomeye [itewe] mu migendekere y’amatora”.
Yongeyeho iti: “Mu bikurikiyeho, turashishikariza impande zose gukorana mu gucyemura mu mahoro impungenge izo ari zo zose zisigaye zijyanye n’aya matora binyuze mu buryo buriho bwo gucyemura amakimbirane”.
Ambasade y’Amerika muri Kenya yasabye abanyapolitiki gukomeza gushishikariza ababashyigikiye kugumana amahoro no kwirinda urugomo mu gihe cy’amatora.
Ku wa mbere nimugoroba, akanama k’amatora ka Kenya ni bwo katangaje ko Ruto, w’imyaka 55, ari we watsinze amatora n’amajwi 50.49%.
Yatsinzeho gato cyane Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w’intebe, bari bahatanye bya hafi, watangajwe ko yabonye amajwi 48.9%.
Ariko indorerezi z’amatora zo ku ruhande rwa Odinga zavuze ko zitashoboye kugenzura ibyo byavuye mu matora, ndetse bamwe mu bagize akanama k’amatora batangaje ko badashobora “kwirengera ibyavuye mu matora”.
Ruto yasezeranyije gukorera Abanya-Kenya bose, avuga ko uburyo bwakoreshejwe ku kugera ku byavuye mu matora ari bwo “bwa mbere bunyuze mu mucyo cyane bubayeho” muri Kenya.
Habayeho kwishimira intsinzi mu duce twiganjemo abashyigikiye Ruto, mu gihe habaye imyigaragambyo mu duce twiganjemo abashyigikiye Odinga bamagana ibyavuye mu matora.
Ntihabose Dieudonne