Bamwe mu bakora ibyo kunywa bikomoka kuri tangawizi ibi bizwi nka Kambuca barahumuriza ababikoresha bavuga ko nta ngaruka bishobora kubagiraho, kuko ari bihingwa bitandukanye bavanga bagakoramo ikinyobwa ariko kidashobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu ahubwo gituma umubiri ukora neza kuko gifasha mu gutuma imiyoboro y’amaraso ndetse n’iyubuhumekero ikora neza.
Banavugakandi ko ugereranyije n’izindi nzoga zirimo izikorwa mu bitoki ikinyobwa gikorwa muri tangawizi usanga gifite igipimo cya alcol cya 3% mugihe izikorwa mu bitoki usanga zifite igipimo cya alcol kingana na 40%.
Bakaba bagira inama abanywa inzoga z’ibitoki kwirinda kuzikoresha kenshi buri munsi kuko zabagiraho ingaruka ku mubiri bitewe n’igipimo cya alcol zifite kiri hejuru cyane.
Kamali Alphonse ni inzobore mu bijyanye no gukora ibinyobwa bikomoka kuri tangawizi akaba asanzwe akora icyitwa KARASESEKAYE avuga ko abantu bagomba kutitiranya ibinyobwa bikomoka kuri tangawizi kimwe n’inzoga zikomoka mu bitoki kuko bikoze mu bintu bitandukanye kandi bikaba bitanganya igipimo cya Alcol.

Kamali Alphonse avuga ko yabaye ahagaze gukora kugira ngo yuzuze ibyo ubuziranenge bamusabye birimo gushaka imashini yoza amacupa n’imishini ipfundikira amacupa akaba yari yarabitumije mu minsi ya vuba bikazaba byamugezeho akabasha gukomeza gukora nkuko bisanzwe.
Bamwe mu bapfunyikaga ibyo kunywa mu macupa atemewe ya pulasitiki kandi bavuga ko nyuma yo kumva amabwiriza y’ubuziranenge babihagaritse bakaba bapfunyika ibyo kunywa byabo mu macupa y’ibyuma ndetse bakanubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge atangwa n’ibigo bibishinwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda ndetse n’ibidukikije.
Gusa bavuga ko bagifite imbogamizi yo kubona amacupa kuko bagomba kuyatumiza hanze y’igihugu kandi akabageraho ku giciro gihenze mu gihe ibinyobwa bakora bakomeza kubigurisha ku giciro gisanzwe ibintu bavuga ko bibagusha mu gihombo.
Norbert Nyuzahayo