Abahesha b’ inkiko b’ Umwuga biteze byinshi ku buyobozi bushyashya

0 0
Read Time:1 Minute, 56 Second

Abanyamuryango b’ Urugaga rw’ abahesha b’ inkiko b’ Umwuga mu Rwanda ,binubira imishahara yabo , batoye ubuyobozi bushya nyuma y’ imyaka itatu , Me Niyonkuru Jean-Aimé niwe watorewe kuba Perezida w’ uru rugaga.

Me.Niyonkuruyatorewe kuba Perezida yegukana amajwi 177, mu gihe Me.Ndayiyobotse bahataniraga uyu mwanya yabonye amjwi 89.

Umwanya wa Visi Perezida wegukanywe na Me. Emeline Uwingabiye wiyamamaje we nyine kandi agirirwa icyizere maze abanyamuryango b’ Urugaga rw’ abahesha b’ inkiko b’ Umwuga bamuhundagazaho amajwi.

Me.Niyonkuru J A

Aganira n’ Itangazamakuru, Me. Jean-Aimé Niyonkuru yabanjije gushimira abanyamuryango bose bamutoye ndetse banamuha icyizere cyo kubahagararira.

Ati”Nari nsanzwe ndi umunyamuryango kandi hari byinshi byakozwe kugira ngo tugeza aho turi gusa nanone hari byinshi bigomba gukorwa cyane ku byerekeye umushahara w’ umuhesha w’ inkiko ukiri hasi, ubwishingizi ndetse no gushakisha ahantu bwite hacu twakorera nk’ urugaga.”

Me. Irambona L

Me. Irambona Laure Marie-Florence nk’ umuhesha w’ inkiko w’ umwuga avuga yishimiye ubuyobozi bushyashya bwatowe ariko anabusaba kugira uruhare rukomeye mu gutekereza uburyo hazamurwa agaciro k’ abanyamuryango.

Ati” Ntabwo bitunyura kubona umuhesha yakoreye umukilia akazi ka miliyoni agahembwa ibihumbi 50 gusa mu gihe ibiciro ku isoko bikomeza kuzamuka ikindi ikibazo gikwiriye gukemuka ni ikijyanye no guha imbaraga ubwishingizi.”

Mu gihe bamwe mu banyamunyamuryango w’ Urugaga rw’ abahesha b’ inkiko b’ Umwuga mu Rwanda asabwa gutanga amafaranga y’ U Rwanda ibihumbi 200 y’ ubwishingize bamwe bavuga ko badahabwa serivise zibikwiriye.

Me. El Hadj Ismail avuga ko hari igihe ajya kwivuza n’ umuryango we bakoresheje ubwishingizi bakababwira ko amafaranga yabo yarangiye.

Ati” Ibi birababaje pe!urebeye amafaranga dutanga ibihumbi 200 tuba dukwiriye guhabwa ubuvuzi bwiza kandi bubereye kuko n’ umuturage wishyura mituelle ye yivuza mu mudendezo kugeza umwaka urangiye.”

Abahesha b’ Inkiko bitabiriye inama

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rwabonye izuba mu mwaka wa 2001, rwashyizweho n’itegeko n° 31/2001 ryo ku wa 12/06/2001 rishyiraho kandi ritunganya imikorere y’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga.

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ba mbere batangiye uwo mwuga mu mwaka wa 2003 rugizwe gusa n’abantu barindwi.

Ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko ryagiye rigaragaza ingorane nyinshi no kudasubiza ibibazo byatumye rijyaho.

Ni muri urwo rwego iryo tegeko ryakuweho rigasimbuzwa itegeko n° 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko ari naryo ubu rikurikizwa.

Ubu Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rugizwe n’abanyamuryango basaga 500 kandi bakomeza kwiyongera.

Amani Blessing

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *